Polisi ya Uganda iri mu iperereza ryo kumenya imvano y’inkongi y’umuriro yibasiye kaminuza ya Makerere
Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza ku cyateye inkongi y’umuriro yo mu ijoro ryacyeye kuri iki cyumweru. Iyi nkongi yibasiye ibice bimwe bya Kaminuza ya Makerere rwagati mu murwa mukuru Kampala.
Amakuru y’ibanze avuga ko uwo muriro kuri iyi kaminuza – ya mbere yigamo abanyeshuri benshi mu gihugu ikaba ari nayo yashinzwe bwa mbere muri aka karere – ushobora kuba watangiriye ku gisenge cyayo. Nuko ugakomereza ku bice byo hasi byayo birimo ahabikwa amakuru ajyanye n’imari n’ay’amashami y’iyi kaminuza.
Iyo nyubako y’amagorofa atatu izwi nka ‘Ivory Tower’ y’inkuta z’umweru n’amadirishya y’ubururu yo kuri iyi kaminuza, ni yo igaragara cyane kurusha izindi nyubako.
Ku isaha ya saa saba z’amanywa z’i Kampala (saa sita zo mu Rwanda no mu Burundi), imodoka zizimya umuriro zari zikigaragara kuri iyi kaminuza ndetse n’umwotsi ugicumbeka, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Patience Atuhaire, na we wize i Makerere.
Amafoto amwe yo ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kaminuza agaragaza igice cyo hejuru cyayo ndetse n’inkuta zo hanze byahindutse umukara. Iyo nyubako izwi nka ‘Ivory Tower’ ni yo irimo n’ibiro by’uwungirije umuyobozi mukuru wa kaminuza n’icyumba kinini cy’inama.
Profeseri Barnabas Nawangwe, wungirije umukuru wa Kaminuza ya Makerere, yanditse kuri Twitter avuga ko iki ari igitondo cyijimye cyane mu buzima bw’iyi kaminuza, yongeraho ko ibyangiritse birenze ukwemera.
Kaminuza ya Makerere nkuko BBC ibitangaza, ni yo Kaminuza ya mbere nkuru mu myaka kurusha izindi zo muri aka karere k’Afurika y’uburasirazuba. Yatangiye mu mwaka wa 1922 ari ishuri ry’imyuga.
Munyaneza Theogene / intyoza.com