• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Muri Myanmar hishwe abigaragambya benshi mu munsi umwe kuva igisirikare gihiritse ubutegetsi

Umwanditsi
March 4, 2021

Abantu batari munsi ya 38 biciwe muri Myanmar kuri uyu wa 03 Werurwe 2021, mu cyo umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wavuze ko ari “umunsi wa mbere umenetsemo amaraso menshi cyane” kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi mu kwezi gushize.

Christine Schraner Burgener, intumwa idasanzwe ya ONU ishinzwe Myanmar, yavuze ko hari amashusho ateye ubwoba arimo kuva muri icyo gihugu. Ababibonye bavuze ko abashinzwe umutekano barashe mu bigaragambya amasasu ya plastike (caoutchouc) n’amasasu nyamasasu.

Imyigaragambyo yitabirwa n’imbaga y’abantu ndetse n’ibikorwa byo gusuzugura ubutegetsi, bimaze igihe biba muri Myanmar kuva igisirikare cyafata ubutegetsi ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Abigaragambya bamaze igihe basaba ko ubutegetsi bwa gisirikare bwarangira ndetse hagafungurwa abategetsi bagize guverinoma yatowe, barimo na Aung San Suu Kyi – bahiritswe ku butegetsi bakanafungwa.

Iryo hirikwa ry’ubutegetsi no kuburizamo mu rugomo imyigaragambyo yakurikiyeho byamaganwe n’amahanga, ibyo igisirikare kugeza ubu cyahinyuye.

Ubwongereza, buvuga ku byabaye kuri uyu wa gatatu, bwasabye ko akanama k’umutekano ka ONU gaterana ku wa gatanu, mu gihe Amerika yo yavuze ko irimo kwiga ku bindi bihano yafatira igisirikare cya Myanmar.

Ibi bikorwa by’urugomo byo kuri uyu wa gatatu bibaye mu gihe hari hashize umunsi umwe ibihugu bituranye na Myanmar bisabye igisirikare kwigengesera.

‘Baje bahita batangira kurasa’

Madamu Schraner Burgener, yavuze ko abantu batari munsi ya 50 kugeza ubu ari bo bamaze kwicwa “n’abandi benshi bakomeretse” kuva ihirikwa ry’ubutegetsi ryatangira.

Yavuze ko videwo imwe igaragaza abapolisi bakubita umuganga w’umukorerabushake utitwaje imbunda. Indi videwo avuga ko igaragaza uwigaragambya arimo kuraswa ku muhanda, bishoboka ko yanishwe.

Yagize ati: “Nabajije bamwe mu mpuguke ku bijyanye n’intwaro kandi bashoboye kubigenzura, ntibigaragara neza ariko bisa nkaho ari imbunda za polisi nka za ‘submachine guns’ 9mm, bivuze rero ko ari amasasu nyamasasu [yakoreshejwe]”.

Amakuru ava muri Myanmar avuga ko abashinzwe umutekano barashe mu mbaga y’abantu mu mijyi imwe nka Yangon, baburiye gacye abigaragambya.

Abahungu babiri, uw’imyaka 14 na 17, bari mu bishwe kuri uyu wa gatatu, nkuko bivugwa n’umuryango ufasha abana wa Save the Children. Bivugwa ko umugore w’imyaka 19 na we ari mu bishwe.

Mu mujyi wa Mandalay, umunyeshuri w’umugore wigaragambya yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abigaragambya biciwe hafi y’inzu ye.

Ati: “Ntekereza ko ahagana saa yine [10h] cyangwa saa yine n’iminota 30 [10h30], abapolisi n’abasirikare baje aho hantu, nuko batangira kurasa ku basivile. Ntabwo bigeze baburira abasivile. Baje bahita batangira kurasa. Bakoresheje amasasu ya plastike, ariko banakoresheje amasasu nyamasasu mu kwica abasivile mu buryo burimo urugomo”.

Igisirikare ntacyo kiratangaza ku batangajwe ko bishwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga