DR Congo: Abaturage mu duce 10 twa Goma bategetswe kuzinga uturago bagahunga iwabo
Abaturage bo mu duce 10 two mu mujyi wa Goma bategetswe kuhava mu gihe hari impungenge ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka kigashyira ubuzima bwabo mu kaga, nk’uko abategetsi babivuga.
Nyuma yo gutangaza iki cyemezo, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 27 Gicurasi 2021, abaturage bamwe ba Goma batangiye kambuka umupaka binjira mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda.
Mu butumwa bwasomwe mu masaha y’igicuku kuri uyu wa kane na Gen. Constant Ndima, guverineri w’agateganyo w’intara ya Kivu ya ruguru ya Repubulika ya Demoarasi ya Congo, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku bibonwa n’abahanga.
Yagize ati: “Dushingiye ku byo abahanga babona, ntitwakuramwo kongera kuruka (kwa Nyiragongo) ku butaka cyangwa mu kiyaga. Kandi ibi bishobora kuba habaye ukuburira guto cyane cyangwa nta na ko”.
Abaturage batuye mu duce twa Majengo, Mabanga-Nord, Mabanga-Sud, Virunga, Bujovu, Murara, Kayembe, Mikeno, Mapendo, na komine Nyiragongo basabwe kuhava nta nteguza.
Gen Ndima yavuze ko utu duce turi mu nzira y’amazuku ya Nyiragongo igihe yakongera kuruka, ati: “Mu gihe kandi ubu tutazi igihe byabera”.
Mu mijyi ya Goma na Gisenyi mu Rwanda nkuko BBC ibitangaza, hakomeje kumvikana imitingito yoroheje n’igereranyije mu ijoro ryo ku wa gatatu.
Patrick Maisha, umunyamakuru wigenga ukorera mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda, avuga ko abantu benshi cyane mu ijoro ryacyeye baraye hanze nanone.
Avuga kandi ko Abanyarwanda bacye bari bakijya gucururiza i Goma, ubu nabo babujijwe kwambuka umupaka ngo bajye hakurya gucuruza, kandi abaturage benshi bongeye kuboneka muri ‘gare’ ya Gisenyi bashaka imodoka zibavana muri uyu mujyi.
Byitezwe kandi ko uyu munsi ku wa kane Abanyekongo bakomeza kwiyongera bakinjira mu Rwanda nyuma y’izi ngamba nshya zatangajwe muri Goma.
Nyiragongo yarutse ku wa gatandatu nijoro, abantu 31 byatangajwe ko bapfuye kubera iryo ruka ryayo, mu gihe inzu amagana zasenyutse i Goma, izindi nyinshi zikaba zikomeje gusenywa n’imitingito i Goma no ku Gisenyi.
Gen Ndima yavuze ko hari ibyago byinshi igihe iki kirunga cyakongera kuruka amazuku akagera mu kiyaga cya Kivu aho bishobora gutera iturika rya gazi methane iba muri iki kiyaga.
Ati: “Mu kwirinda akaga hakiri kare, kandi tubyumvikanyeho n’abahanga mu by’ibirunga, twanzuye kwimura abantu bo muri turiya duce bakaba bagiye mu mujyi wa Sake”, aha ni muri 24Km mu burengerazuba bwa Goma.
Gen Ndima yavuze ko kwimuka ari itegeko ariko biri bukorwe mu ituze nta guhutazwa, kandi leta itanga imodoka zo kwimura abantu zibavana aho batuye.
Kugaruka aho bari batuye bizatangirwa uruhushya n’ubutegetsi bw’iyi ntara, ubu iri mu bihe bidasanzwe aho iyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Imiterere ya kariya karere k’ibirunga iragaragaza ko imijyi ya Goma na Gisenyi itazaturwa mu minsi itari kure kubera iriya mitingito n’iruka ry’ibirunga ryongereye umurego rikagaragaza ingaruka ku miterere y’ubutaka, imihanda icika, amazi apfupfunuka , amazu asenyuka n’ikiyaga cya Kivu kiri munsii yabyo kandi cyuzuye gaz methane n’izindi nabyo bishobora kwica abantu. Ibimenyetso simusiga biriho biragaragaza ko ibihugu byombi biterewe rimwe n’ikiza gisaba kwiga vuba uburyo bwo kwimura burundu abaturage b’iyo mijyi.