• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Burundi-Gitega: Igitero cya Grenade cyahitanye 2 hakomereka benshi

Umwanditsi
September 20, 2021

Abantu babiri nibo bivugwa ko baguye mu gitero cya grenade cyakozwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ku murwa mukuru wa Politike i Gitega. Abandi bantu bagera ku munani bakomeretse. Iyo grenade yatewe mu banyagihugu bagizwe ahanini n’abanywanyi/abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi bari aho banyweraga.

Akabari katewemo iyo Grenade nkuko VOA dukesha iyi nkuru ibitangaza, kari ku masangano y’imihanda Gitega-Ngozi-Muyinga hagati na hagati. Ni i ruhande rw’ahahagarara imodoka zitwara abantu n’ibintu, ahazwi nka Zege.

Amakuru ijwi ry’Amerika rikesha umwe mu gipolisi cy’u Burundi, yemeza ko ibi byabaye ari ukuri. Agira ati “Abantu babiri bahise bapfira aho nyine. Hari n’abandi benshi bakomeretse. Bajyanywe kuvurirwa ku bitaro”.

Abantu benshi bahagaritswe n’igipolisi, nk’uko bivugwa n’ababibonye. Ariko bane bikekwa kuba bagize uruhare muri ubwo bwicanyi ni bo bagumye bafungiwe mu gasho k’igipolisi ku murwa mukuru wa politike nk’uko VOA yabibwiwe na bamwe mu bayihaye amakuru bo mu nzego z’umutekano.

Undi muntu wa gatatu yishwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ni umugabo aba ahitwa Gasekanya muri komine Gitaramuka, intara ya Karusi ihana urubibe na Gitega.

Uwishwe yamenyekanye umwirondoro akaba yitwa Bernard Inamoya. Yishwe arashishijwe imbunda yo mu bwoko bwa pistolet. Musitanteri wa Gitaramuka Pascaline Ndagijimana avuga ko akeka ko ibibazo bifatiye ku butaka/amatongo byaba ari byo biri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi. Abantu babiri bikekwa kubigiramwo uruhare batawe muri yombi na Polisi.

Icyo gitero cya grenade cyakozwe ku murwa mukuru wa Politike cyabaye nyuma y’icyabaye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, umurwa mukuru w’ubutuzi/ubukungu mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru. Kigambwe na Red Tabara, itsinda ry’abarwanyi b’Abarundi bafite ibirindiro muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ariko umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi Colonel Floribert Biyereke yavuze ko ibyo ari “ibihuha“.

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi yitabiriye inama ya 76 ya ONU y’abakuru b’ibihugu n’ama Leta aherekejwe n’umutamukanyi/umugore we, yakoresheje icyo kibuga cy’indege nubwo umuvugizi w’iryo tsinda ry’abitwaje intwaro we yemeje kuri Radiyo ijwi ry’Amerika ko intambara zakomeje kuri iki cyumweru hagati y’abarwanyi bawo n’igisirikare cy’Uburundi mu ishyamba kimeza rya Rukoko ahari ibigo by’ikibuga cy’indege cya Bujumbura.

Ku rundi ruhande, BBC yo itangaza ko abakomerekeye muri iki gitero ari 16, ko ndetse iyi mibare ishobora no kwiyongera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga