• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
10/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
10/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
10/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza
10/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
10/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
10/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
10/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Amajyepfo: Minisitiri Gatete, yavuze ku baturage batinda kubona ingurane z’ibyabo byangizwa

Umwanditsi
January 24, 2022

Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Gatete Claver mu rugendo amaze iminsi agirira mu bice bitandukanye birimo ibyo mu ntara y’Uburengerazuba ndetse n’iy’Amajyepfo, yavuze ko nta mushinga uzongera gutangira abaturage batarabona ingurane z’ibyo bangirijwe n’ibikorwaremezo.

Mu ruzinduko yasoreje ku isoko y’Amazi iri ku cyuzi cya Ayideri gitanga amazi ajya mu muyoboro wa Shyogwe-Mayaga, aho yageze avuye mu karere ka Nyanza gusura uruganda rukora insinga z’amashanyarazi, aha naho akaba yahageze avuye gusura uruganda ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri ruri mu karere ka Gisagara, Minisitiri Gatete yavuze ko nta rwiyemezamirimo uzongera gutangira imirimo umuturage atarahabwa ingurane kubye byangijwe.

Yagize ati” Nibyo, twagiye tugira ibice bitandukanye mu gihugu bigenda bigaragaramo abaturage bavugako ibikorwa begerejwe hari imitungo yabo yangizwa ariko kubona ingurane bigatinda. Kugeza ubu, ni uko icyo dushaka nta rwiyemezamirimo uzongera gutangira imirimo ataraha ingurane abagomba kuzihabwa, bityo bikazagabanya abajyaga bavuga ko bamaze igihe batarahabwa ingurane zabo”.

Akomeza avuga ko mu mwaka ushize hakozwe ibarura ry’ibirarane by’amafaranga atarishyurwa kugirango ahanyujijwe amazi, amashanyarazi ndetse n’imihanda bikorwe bive mu nzira. Avuga kandi ko buri kigo kizi aho cyanyujije ibikorwa batari byishyurwa.

Yagize ati” Hari ahazwi ko hari ibyo bibazo, ndetse harimo gushakishwa ingengo y’imari yihariye hagamijwe kwishyura aba batigeze babona amafaranga yabo kuko byari bihari kugeza mu Ukuboza 2021, bityo bishyurwe ibyabo byangijwe hakorwa ibi bikorwa”.

Yongeyeho ko bamenyesheje ibigo bishinzwe amazi, amashanyarazi ndetse n’imihanda  kugirango buri kigo kizajye kishyura abaturage mbere yuko gitangira akazi kandi ko babiteguye kugirango ibirarane birangire.

Yagize ati” Twasabye buri kigo cyose cyaba igikwirakwiza amazi, amashanyarazi ndetse n’ibishinzwe gukora imihanda kugirango bibishyire muri gahunda kuko niba kigiye gukora imirimo kibanze gitange ingurane, bityo ntihazabeho ibirarane ku byangijwe by’abaturage “.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga