• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/26
Kamonyi-Lemon Hills Hotel: Uwari uje koga aguye muri Piscine arapfa
01/09/26
Kamonyi-Nyamiyaga: RIB yabwiye Abacuruza, Abanywa Inzoga(Ibyuma) n’abazihishe ko bakomanga ku muryango w’Igororero
01/09/26
Amajyepfo: Polisi ivuga ko guca inzoga zitujuje ubuziranenge(Ibyuma), byagabanije ibyaha ku kigero kiri hejuru
01/09/26
Amajyepfo: Polisi yatahuye amayeri akoreshwa n’abahishe inzoga z’ibyuma

Kamonyi-Rukoma: Umukecuru w’imyaka 69 yishwe, DASSO ategwa n’amabandi aramukomeretsa

Umwanditsi
October 19, 2023

Mukarusi Rozariya, ku myaka 69 y’amavuko yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi. Muri iri joro kandi, DASSO muri aka kagari ka Remera yatezwe n’amabandi yari yitwaje imipanga hafi y’ahazwi nko mu kiryamo cy’Inzovu asiga amukomerekeje ku biganza byombi( ubu arapfutse).

Amakuru mpamo intyoza.com ikesha abaturage akanemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, ahamya ko uyu mukecuru utari warashatse, wibanaga wenyine yasanzwe mu nzu yapfuye.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru ko uyu mukecuru basanze yanigishijwe igitenge. Avuga kandi ko ayo makuru nk’ubuyobozi bayamenye biturutse ku mugabo wajyaga ajya gukama inka y’uwo mukecuru.

Akomeza avuga ko ubwo uwo mugabo yahageraga(ku mukecuru) muri iki gitondo ahagana ku I saa kumi n’ebyiri n’igice, yasanze urugi rurangaye, yinjiye asanga umukecuru yapfuye ahita yihutira gutabaza no gutanga amakuru.

Mu yandi makuru agera ku intyoza.com, ni avuga ko uyu mukecuru utarigeze umugabo yari aherutse kugurisha inka, bigakekwa ko iyo yaba imwe mu mpamvu yishwe n’abo bashakaga amafaranga dore ko no mu nzu harimo ibyashoboraga gutwarwa birimo n’inka ariko ngo nta byo batwaye.

Nyuma y’iyi nkuru mbi y’iyicwa ry’uyu mukecuru, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma hamwe n’inzego z’umutekano bageze ahiciwe uyu mukecuru, baganira n’abaturage ndetse barabahumuriza, ariko kandi babasaba no kuba buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we mu gucunga umutekano w’aho batuye.

Gitifu Mandera Innocent, avuga kandi ko mu byo basabye abaturage bindi birimo kutirara, kwibuka ko aho u Rwanda rugeze n’aho rwavuye hatari hakwiye kumvikana ibikorwa nk’ibi bibi by’ubwicanyi. Basabwe kandi kurara amarondo, bibutswa ko umutekano wa mbere ureba buri muturage.

Ubuyobozi bw’Umurenge, Inzego z’Umutekano n’abaturage bazindukiye mu nama.

Andi makuru aturuka mu baturage, avuga ko hari bamwe mu bakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi, ko ndetse bamwe mu bo bakeka ngo nta wagaragaye muri iyi nama ya mugitondo yahuje abaturage, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma hamwe n’inzego z’umutekano.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6024 Posts

Politiki

4270 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1076 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga