Kamonyi: Umugabo birakekwa ko yakubiswe bikamuviramo urupfu
Habiyaremye Jean Damascene w’imyaka 35 y’amavuko, yapfiriye ku kigo nderabuzima cya Gihara aho yagejejwe yanegekaye. Birakekwa ko yakubitiwe mu kabari k’inzoga kari hafi n’isantere y’Ubucuruzi ya Gihara.
Amakuru intyoza.com ikesha isoko yayo y’amakuru mpamo ni uko Nyakwigendera mu masaha y’Umugoroba w’ejo yageze mu kabari kari hafi y’isantere y’ubucuruzi ya Gihara ahazwi nk’I Rubona, ahacururizwa inzoga zirimo n’urwagwa.
Urupfu rwe rwamenyekanye hagati ya saa tanu na saa sita nyuma yo kugera ku kigo nderabuzima cya Gihara. Birakekwa ko mu byo yazize haba harimo n’inkoni yaba yakubiswe ariko ibyo ni ibitaremezwa kuko kugera twandika iyi nkuri, RIB nk’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yari ikiri muri aka gace.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide yabwiye intyoza.com ko uyu nyakwigendera yitwa Habiyaremye Jean Damascene akaba yaravutse mu 1989.
Gitifu Ndayisaba, avuga ko nk’Ubuyobozi bahawe amakuru y’uyu muturage akimara gupfa. Avuga kandi ko yari umuturage mu Kagari ka Gihara muri Kabasanza, akaba yari afite Umugore n’abana babiri.
Abaturage batuye muri Gihara no mu nkengero zayo, bavuga ko ikibazo cy’urugomo kimaze kuba nka Karande kuko nta munsi w’ubusa usiga nta muntu ukubiswe, ukomerekejwe. Basaba by’umwihariko ubuyobozi guhagurukira abapimyi b’inzoga zirimo cyane inzagwa n’izo bita ibyuma kuko zinyobwa kare zigakoresha amarorerwa abamaze kuzinywa.
intyoza
No Comment! Be the first one.