• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/04/26
Kamonyi-ESB: N’Utsindwa yatsinda-Padiri Majyambere Jean d’Amour
04/04/26
Kamonyi: Kwegera Umworozi ntibikwiye kuba gusa igihe itungo rye ryagize ikibazo-Visi Meya Uzziel
04/04/26
Kamonyi-Karama/Umuganda: Abaturage basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Imvugo z’urwango
04/04/26
Amajyepfo: Polisi yafashe Litiro zisaga ibihumbi 157 zirimo n’iza Kanyanga, ifata Urumugi n’ababibarizwamo

Kamonyi: Hatangijwe gahunda yihariye, idasanzwe yahawe izina,“ TUGANIRIRE MU MUDUGUDU”

Umwanditsi
March 3, 2026

Gahunda ya“TUGANIRIRE MU MUDUGUDU”, irihariye kandi ntabwo isanzwe mu Karere ka Kamonyi. Igamije kurushaho gutuma ubuyobozi bwegera Abaturage bubasanze aho bari, aho batuye cyangwa se bakorera bakaganira, bakumva ibibazo n’Ibitekerezo byabo bidasabye ko umuturage ariwe usanga Ubuyobozi. Iminsi 10 irashize iyi gahunda itangijwe. Abaturage barayishimira, bavuga ko aribwo bakwemera ko Ubuyobozi bubegerejwe.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi atangiza iyi gahunda yabwiye abaturage yasanze mu kazi kabo, ko hari gahunda zisanzwe zihuza Ubuyobozi n’Abaturage nko mu Nteko y’Abaturage, mu Muganda ndetse n’izindi gahunda ziba zateguwe, ariko ko iyi gahunda ya“ TUGANIRIRE MU MUDUGUDU” nubwo itaje gusimbura izindi, yo yihariye kandi izajya iba buri munsi nyuma ya saa sita mu gihe nta zindi gahunda zidasanzwe zihari.Me

Meya Dr Nahayo Sylvere, aganira n’abaturage bacuruza Imboga n’Imbuto ku gasoko k’ahazwi nk’i Mushimba, urenze gato Isantere y’Ubucuruzi ya Rugobagoba, werekeza Muhanga.

Avuga kuri iyi gahunda no ku mwihariko wayo, yagize ati“ Twajyaga tubatumira mu nteko z’Abaturage kandi bizanakomeza. Mu muganda tuzakomeza duhurireyo ndetse na gahunda zindi zitandukanye. Gusa, turashaka ko tugira umwanya w’umwihariko wo kubasanga mu kazi ka buri munsi, tuganire twumve ubuzima mubayeho bwa buri munsi, twumve uko mu meze, twumve ibibazo mufite dufatanyirize hamwe kubishakira Ibisubizo ariko twumve n’ibyifuzo dufatanyirize hamwe gushaka icyakorwa”.

Akomeza agira ati“ Ibikorwa byose tuba dufite, yaba Inama, gukorera mu biro!, ibyo turashaka ngo tubiharire mbere ya saa sita, tubimenyere uretse igihe habaye gahunda zidasanzwe, ariko ubundi ibindi bikorwa bizajya bikorwa mbere ya saa sita naho nyuma ya saa sita tujye kwegera Umuturage kuko twasanze ariho akazi kari”.

Meya Dr Nahayo Sylvere, agira kandi ati“ Iterambere muri rusange ryubakiye ku muturage, iyo tumuhamagaye ntabwo tumenya neza mu by’ukuri icyo akeneye ariko iyo tumusanze mu buzima bwe bwa buri munsi nibwo tumenya ngo akeneye iki, twamufasha iki, igikenewe kurusha ikindi ni iki ng’iki”.

Ahamya ko iyi gahunda ije gutuma Ubuyobozi burushaho kwegera Umuturage aho akorera bidasabye ko ariwe usanga Ubuyobozi kuko uwo mwanya yakabaye awukoramo indi mirimo imufasha kwiteza imbere.

Avuga kandi ko gahunda ya“ TUGANIRIRE MU MUDUGUDU” ari igisubizo kirambye mu gushyira umuturage ku Isonga kuko ngo kumusanga mu mirimo y’ubuzima bwe bwa buri munsi bisobanuye kumushyira ibisubizo aho ari, kwakira ibyifuzo n’Ibitekerezo bye atabonaga uko abaza cyangwa se atangira mu Nteko z’Abaturage kuko ngo hari uhagera agatinya kubariza mu ruhame, kuhatangira Igitekerezo, ndetse hakaba n’abataha uko baje kuko umwanya wabaye muto.

Ishimwe Styven, umuturage waganiriye na intyoza.com, yagize ati” Ibi ni igisubizo kuri twe nk’abaturage kuko ubu nibwo twavuga noneho ko Ubuyobozi butwegereye kurusha uko byari bimeze. Buri wese azatinyuka ndetse abone umwanya wo kuvuga ikibazo cyangwa gutanga Igitekerezo afite kuko abona ko noneho bamwisangiye aho ari, bitandukanye na mbere aho umuturage ariwe wakoraga urugendo ajya kubishakira“.

Akomeza ati” Uko Ubuyobozi bumanuka budusanga bizadufasha kubona ko ari ubwacu koko, bizanatuma kandi n’Ubuyobozi bubona, bumenya byinshi biri muri twe abaturage tutajyaga dupfa kubwira ba Mudugudu bitewe nuko rimwe na rimwe hari byinshi bitugonganisha”.

Afisa Mukarubayiza, umuturage wishimiye kubona ubuyobozi bwamanutse bukamusanga mu kazi aho akorera kandi bukavuga ko ari gahunda ihoraho, yabwiye intyoza.com ko iki ari igisubizo cyari gikenewe ku muturage kandi gihamya noneho ko Ubuyobozi bwegerejwe Abaturage.

Ati“ Buriya se twavuga ko mbere ubuyobozi bwari bwegerejwe abaturage cyangwa ahubwo wasangaga kenshi umuturage ariwe ugira ikibazo akajya gushaka Ubuyobozi?. Rero ubu nibwo twajya twahamya ko Ubuyobozi bwegerejwe abaturage. Wasangaga mbere duhamagarirwa kujya mu nteko z’abaturage, mu muganda no muzindi gahunda, rimwe na rimwe waba ufite ikibazo cyangwa se igitekerezo ukahava uko wahagiye wanakoze urugendo, ariko ubu noneho Ubuyobozi nibwo bumanutse kutwegera”.

Gahunda ya “TUGANIRIRE MU MUDUGUDU“, Ubuyobozi buvuga ko no mu gihe Umuyobozi agiye kwegera abaturage agasanga hari ikibazo kireba umukozi runaka udahari, aho bishoboka uwagiye kwegera abaturage no kuganira nabo azajya ahita ahamagara uwo ikibazo asanze kireba ahave umuturage asubijwe aho kugira ngo umuturage azafate umwanya ajya kwishakira igisubizo.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5945 Posts

Politiki

4194 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga