• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/03/26
Kamonyi-Rugalika: Ibintu 5 Polisi yasabye abaturage kubizibukira burundu
04/03/26
Rugalika-Masaka: Nta Kangononwa ku kwishyura Mituweri ifatiye kuri Sisitemu Imibereho
04/03/26
Umuco wacu muwurinde ico-Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa
04/03/26
Kamonyi: Hatangijwe gahunda yihariye, idasanzwe yahawe izina,“ TUGANIRIRE MU MUDUGUDU”

Kamonyi-Rugalika: Ibintu 5 Polisi yasabye abaturage kubizibukira burundu

Umwanditsi
March 4, 2026

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kamonyi, SP( Superintendent) Habiyakare J Damascene yasabye abaturage b’Akagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika, Akarere ka kamonyi kuzibukira ibintu bitanu(5) yanga, abatabibarizwamo bagatanga amakuru y’aho bikorerwa n’ababikora kugira ngo Polisi ikore akazi kayo ko kubafata ibashyikirize Ubugenzacyaha Amategeko abibabaze;

-Inzoga z’inkorano zitemewe(zitujuje ubuziranenge)

-Ubujura muri rusange

-Kurarana n’Amatungo kandi hariho Amarondo

-Ibiyobyabwenge

-Kanyanga n’ibindi byaha muri rusange

Aganira n’abaturage b’Akagari ka Masaka, mu nteko y’Abaturage aho bakoze ibirori byo kwishimira ko umwaka wa 2025-2026 besheje Umuhigo wa Mituweli 100%, SP Habiyakare yabasabye kuva mu byaha no kwitandukanya n’ababikora, gutangira amakuru ku gihe hagamijwe korohereza Polisi gukora akazi ko gufata Abanyabyaha.

Mu byo yasabye aba baturage, yabasabye kureka kunywa, Gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose kuko byangiza ubuzima bw’ubikoresha kandi bikagira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda muri rusange.

Yabasabye kandi kureka Kwenga, Gucuruza no kunywa Inzoga z’Inkorano zitemewe, zitujuje Ubuziranenge kuko ingaruka zazo ku buzima bw’uzinywa ari mbi cyane. Yagize ati“ Ndagira ngo mbabwire ko inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, zangiza ubuzima bw’Abanyarwanda by’umwihariko abo bazinywa. Ni dutangire amakuru ku gihe ku bantu bose bazenga ndetse n’abazicuruza kuko zirangiza!, zirica abana bacu, Ababyeyi bacu, Abavandimwe, Inshuti n’Abaturage muri rusange”.

SP Habiyakare, yabajije abatuare bari bitabiriye iyi nteko niba mu gace batuyemo hari abenga n’abanywi ba KANYANGA, mu majwi y’abatari bake basubiriza rimwe ko zihari. Ati“ Kanyanga, hano hantu zirahari cyangwa nta zihari”?, benshi mu majwi yumvikana basubije bati“ Zirahari”.

Yakomeje ababwira ko nayo(Kanyanga), iri muri bimwe mu bigize Ibiyobyabwenge, asaba abayinywa kuyireka, ariko kandi anabasaba gutanga amakuru ku bazenga n’abazicuruza kugira ngo bafatwe bashyikirizwe Amategeko akore akazi.

Uyu muyobozi wa Polisi kandi, yasabye aba baturage kutararana n’amatungo, ababwira ko nka Polisi badashaka kumva umuturage urarana n’itungo kandi hari irondo. Ati“ Uyu Murenge wa Rugalika, dufite ingero nyinshi z’ubujura bugenda buba kandi buturuka ku ikorwa nabi ry’amarondo. Ntabwo dukeneye umunyarwanda urarana n’itungo kubera ko atinya ko itungo rye baryiba nyamara harashyizweho gahunda y’umutekano, yo gukora amarondo. Irondo iyo rikozwe neza rikumira Abajura”.

Muri iyi nteko y’abaturage, bemereye Polisi ko bagiye kuba abafatanyabikorwa beza mu gukumira no kurwanya ibyaha, batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gufasha Polisi kumenya ahakorerwa ibyaha ndetse n’ababikora, hagamijwe kubafata bagahanwa kuko ibyo bakora ari ibitemewe n’amategeko.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5935 Posts

Politiki

4184 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1043 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga