Rugalika-Umunsi w’Umugore: Gifts Rwanda yaremeye Abagore iboroza Ihene
Kuri uyu wa 08 Werurwe 2026, mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore, Umuryango Gifts Rwanda utegamiye kuri Leta waremeye Abagore 15 batishoboye bo mu midugudu n’Utugari bitandukanye by’Umurenge wa Rugalika, buri umwe ahabwa ihene mu rwego rwo kubafasha bo n’imiryango yabo kwikura mu bukene bakiteza imbere. Basabwe gufata neza aya matungo magufi, akababera igishoro gihindura ubuzima bwabo, bukaba bwiza kurusha.
Brigitte Mukanyandwi, Umuyobozi wa Gifts Rwanda, avuga ko Umunsi mpuzamahanga w’Umugore ari umunsi ukomeye kuri we kuko umwibutsa bidasubirwaho ko afite agaciro kandi ko ashoboye mu buzima bwe bwa buri munsi. Asaba Abagore kudacika intege, ahubwo bakumva ko muri bo harimo imbaraga, ko kandi agaciro umugore yasubijwe ari imbaraga n’amahirwe adakwiye gupfusha ubusa. 
Agira ati“ Umugore iyo ashoboye kandi ashobotse, yiteza imbere bityo n’urugo rwe rugatera imbere. Biranshimisha cyane iyo mbona abagore mu byiciro byose, haba mu cyaro, mu mujyi, abize n’abatarize bose bagaragaza ko bifitemo imbaraga n’ubushobozi byo gukora bakiteza imbere n’imiryango yabo”.
Brigitte, mu gutanga amatungo magufi( Ihene), ku bagore 15 batishoboye, avuga ko babahisemo kubera ko uyu munsi ari uwabo, ariko kandi ngo ikaba n’impamvu yo gufasha Leta kujyana n’umuturage utishoboye mu rugendo rumwereka ko ashoboye, ko kandi gutera imbere bishoboka, haba kuri we ndetse n’umuryango we.
Yagize icyo asaba aba bahawe Ihene ariko kandi n’abandi bagore, ati“ Turabasaba kwitinyuka, kuva mu bwigunge mukegera abandi mugakora mukiteza imbere kuko murashoboye, mwifitemo imbaraga kandi nta nakimwe mutakora mu gihe mwitinyutse”.
Avuga ku mpinduka abona uyu munsi wazaniye Umugore, yagize ati“ Uyu munsi wazaniye umugore impinduka ikomeye cyane kuko n’iyo umureba mu nzira uba ubona acyeye, asobanutse. Ni umugore ubasha kujya mu Kibina, Guhinga, kujya mu isoko! Mbese ni umunsi watumye umugore ava mu gikari arafunguka amenya gushakisha, bitandukanye na mbere aho umugore yabaga mu gikari agategereza buri kimwe cyose ku mugabo”.
Agira kandi ati” Birashimishije uyu munsi kubona umugore ashobora kujya mu kibina, mu itsinda akizigama, agakora ku buryo nawe agira ijambo mu rugo, agira uruhare mu bikenerwa n’ibikorwa mu rugo atari gutegereza ko buri kimwe kizanwa n’umugabo”.
Sandra Umutesi, Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza mu nama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere ka Kamonyi, yabwiye intyoza.com ko umunsi w’Umugore ari umunsi wo kwishimira ariko kandi ukaba umunsi wo kwibutsa umugore kwitekerezaho ku ruhare rwe mu muryango.
Ati“ Uyu ni umunsi watunejeje nk’abagore muri rusange kuko ni umunsi Umugore yongera akitekerezaho, akareba uruhare afite mu iterambere, tukongera tukumva agaciro kacu nk’umugore wasubijwe agaciro kuko bituma natwe twitinyuka. Iyo tugeze aho abandi bari tureba imikorere yabo bigatuma tubigiraho, twajya kwigisha abandi tukabikora tubereka aho twavuye, ariko kandi n’aho tugana”.
Akomeza ati“ Uyu munsi turawubaha cyane kandi turawuzirikana, tukishimira n’uruhare Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize kugira ngo Umugore yongere abe Umugore kandi yumve ko hari agaciro afite, ndetse ko hari uruhare afite mu iterambere ry’Igihugu cyacu”.
Sandra, asaba Abagore n’abakobwa kwihesha agaciro ariko kandi baharanira kugira uruhare mu gukumira no kurinda icyo aricyo cyose cyaba impamvu y’amakimbirane mu muryango. Abwira kandi abagore ati“ Dukwiriye kuba Umusemburo w’impinduka nziza mu miryango yacu, mu ngo zacu kugira ngo n’Igihugu cyacu gitere imbere”.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika yashimiye ubuyobozi bwa Gifts Rwanda ku kuba umufatanyabikorwa mwiza mu kuzana impinduka zifasha umuturage kugira imibereho myiza.
Yasabye abitabiriye uyu munsi w’Umugore kumva no guha agaciro umugore kuko ari uw’agaciro, ko kandi ashoboye, ashobotse. Ati“ Umugore arashoboye kandi arashobotse. Ni muharanire kugumana indangagaciro yo kuba Igicumbi cy’umuryango, kuba Umugwaneza mu rugo, gutuma umuryango utekana kandi ugatera imbere”.
Uretse abo Gifts Rwanda yahaye ihene, hanatanzwe impano zitandukanye hashimirwa Abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutuma umugore yumva agaciro ke, akora akiteza imbere, agafasha abandi kwigira.
Gifts Rwanda; ni Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije gufasha Abaturage kugira iterambere rirambye, bakagira ubuzima bwiza. Insanganyamatsiko y’umunsi w’Umugore y’uyu mwaka wa 2026 igira iti“ UMUGORE NI UW’AGACIRO”.









Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.