• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/03/26
Kamonyi: Ntabwo tuje kuba abayobozi ba PSF, tuje kuba abakozi banyu-Ntiyamira Felix( aka Yadema)/PSF
10/03/26
Rugalika-Umunsi w’Umugore: Gifts Rwanda yaremeye Abagore iboroza Ihene
10/03/26
Kamonyi-Rugalika: Ibintu 5 Polisi yasabye abaturage kubizibukira burundu
10/03/26
Rugalika-Masaka: Nta Kangononwa ku kwishyura Mituweri ifatiye kuri Sisitemu Imibereho

Kamonyi: Ntabwo tuje kuba abayobozi ba PSF, tuje kuba abakozi banyu-Ntiyamira Felix( aka Yadema)/PSF

Umwanditsi
March 10, 2026

Urugaga rw’abikorera/PSF mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 09 Werurwe 2026, hatowe komite nyobozi n’Akanama nkemurampaka k’abantu 7. Ni ubuyobozi buhagarariwe na Ntiyamira Felix, abenshi bazi ku izina rya ‘Yadema’. Akimara gutorerwa inshingano zo kuyobora PSF, yavuze ko we na bagenzi be baje gufatanya n’abikorera bose, ko badatorewe kuba Abayobozi, ahubwo kuba abakozi b’abikorera. Yasabye ubufatanye buzatuma uwikorera arushaho kugira agaciro .

Ntiyamira Felix, yashimiye abanyamuryango bose ba PSF bamugiriye icyizere bakamutora ngo abayobore muri Manda y’imyaka 3 iri imbere. Yababwiye ko intsinzi y’Urugaga rw’abikorera/PSF izava mu bufatanye bwa buri wese mu byo akora n’aho akorera.

Yabijeje ko nkuko bamugiriye icyizere, nawe atazabatenguha. Ati“ Ndabashimiye mbikuye ku mutima ku cyizere mungiriye ngo mbayobore, mbahagararire kandi ndabizeza ko ntazabatenguha”. Yakomeje ashimira Ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kuba barashyizeho urwego rw’abikorera/PSF, aho  babona umwanya wo guhura, guhuza bakaganira ku iterambere ryabo ariko kandi no ku iterambere ry’Igihugu bose basangiye, babigizemo uruhare.

Yashimye imikoranire myiza hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’abikorera, abizeza ko nka Komite nshya bazakorana neza. Ati“ Ndabizeza ko natwe, Komite nshya imaze gutorwa, ubufatanye bwiza n’imikoranire myiza tuje kubikomeza no kurushaho kubinoza”.

Yagize kandi ati“ Tuzagerageza guharanira iterambere ry’Abanyamuryango, tuzagerageza gukora uko dushoboye duharanire iterambere ry’Akarere tuvukamo, dukoreramo, bityo binagere ku gihugu cyacu muri rusange”.

Yasabye abo bafatanije inshingano zo kuyobora PSF kunga Ubumwe no guca bugufi, bakaba abakozi b’ababatoye aho kuba abayobozi. Ati“ Icyaba cyiza kugira ngo bizadutunganire, mboneraho no kubisaba Komite, ni uko twafatanya tugaca bugufi tugahinduka abakozi b’abadutoye. Ntabwo tugiye kuba ba Perezida babo, nta n’ubwo tugiye kuba ba Visi babo, ahubwo muze duhinduke abakozi b’abadutoye, nicyo badutoreye. Ibitari ibyo, ntabwo twazabigeraho. Mpereye kuri njyewe nka Perezida ndabibijeje, ngiye guhinduka umukozi wanyu igihe cyose tuzamarana, cya kizere mwampaye ntabwo nzabakoza isoni”.

Munyankumburwa Jean Marie, umuyobozi ucyuye igihe wa PSF Kamonyi mu ijambo rye, yashimiye Imana yamushoboje we na Komite yari ayoboye gushyira hamwe bagakorera Abanyamuryango, Akarere n’Igihugu muri rusange.

Avuga ko uruhare rwabo nka Komite icyuye igihe rugaragarira cyane mu bashoramari bashoye imari yabo mu Karere nk’Inganda, Amahoteli, Amavuriro, Imiturire, Ibikorwa remezo bitandukanye n’ibindi byahinduye ubuzima bw’Abanyakamonyi. Yijeje Komite ibakoreye mu ngata ko aho izabakenera, bahari kugira ngo bafatanye.

Uzziel Niyongira, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Yashimiye Komite icyuye igihe ku mikoranire myiza yabaranze, bo n’Ubuyobozi bw’Akarere. Yabwiye abikorera by’umwihariko Komite imaze gutorwa ko Abikorera ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’Akarere ka Kamonyi ndetse n’Igihugu muri rusange, ababwira ko Kamonyi ikeneye imbaraga nyinshi z’abikorera mu nkingi zose.

Yasabye Komite yatowe kureshya Abashoramari kuko ari amaboko n’imbaraga zikenewe, ariko kandi ababwira ko ibyo byoroshye bitewe n’aho Akarere ka Kamonyi gaherereye. Yababwiye ko ibyo byikora, ko bo ubwabo bizana, ahubwo icyo bakwiye gukora ari uguhitamo abashoramari bakenewe cyane, bazana ibisubizo mu baturage.

Komite nshya yatowe iri kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira.

Yagize ati“ Dukurikije abaza bagana Akarere, abikorera bazaboneka, kandi muzabahe umurongo uzana ibisubizo ku buzima bw’abaturage bacu”. Yakomeje abizeza ko nk’ubuyobozi bw’Akarere buzafatanya na Komite nshya hamwe n’abikoerra muri rusange ku kugera kuri byinshi kandi byiza.

Ati“ Nk’Akarere ka Kamonyi, tubijeje Ubufatanye buhoraho. Tuzakomeza gufatanya n’iyi Komite itowe ndetse n’abikorera mwese kugira ngo dukomeze twubake iterambere ry’Akarere”.

Komite yatowe.

Komite nyobozi nshya y’Urugaga rw’Abikorera/PSF yatowe mu karere ka Kamonyi igizwe na; Ntiyamira Felix (perezida), Niyonsenga Michel (Visi Perezida wa 1), Mukarusine Appolinarie(Visi Perezida wa 2). Hanatowe kandi akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu 7.

Abagize akanamankemurampaka.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5937 Posts

Politiki

4186 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1045 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga