• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
19/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
19/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
19/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Ngoma: Uwari umukozi w’ikigo nderabuzima yishwe arashwe

Umwanditsi
September 5, 2016

Christian Maniriho wari umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyange mu karere ka Ngoma intara y’uburasirazuba, yategewe mu nzira avuye mukabari aricwa.

Christian Maniriho w’imyaka 30 y’amavuko, wari umukozi mu kigo nderabuzima cya Nyange muri Serivise ipima ibizamini yarashwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru Taliki 4 Nzeli 2016 ahita apfa.

Maniriho, yarashwe avuye mu kabari aho yasangiraga n’abandi. Nubwo Polisi ifite amakuru iri kwegeranya na bamwe mu bakekwa, nkuko intyoza.com yabitangarijwe n’umuvugizi mu ntara y’uburasirazuba ngo umwicanyi aracyashakishwa.

IP Emmanuel Kayigi, yatangarije intyoza.com ko uyu nyakwigendera yarashwe isasu rimwe mu bitugu bishyira mu rwano akajyanwa kwa muganga ari naho yapfiriye.

IP Kayigi yagize ati:” Ikigaragara ni uko uwamwishe niwe yari agamije kugirira nabi kuko ntabwo ari ukuvuga ngo yashakaga abantu hafi muri rusanjye. Yamurashe kandi yamurashe isasu rimwe ahita acaho aragenda”.

IP Kayigi, yatangarije intyoza.com ko nyakwigendera ubwo yavaga aho yanyweraga yategewe ahantu hari akijima( hatabona neza), bigaragara ko ari umuntu wari ugambiriye kuba ariwe agirira nabi gusa.

Nyakwigendera Christian Maniriho, yari atuye mu karere ka ngoma aho yari amaze igihe ari umukozi w’ikigo Nderabuzima cya Nyange. yari amaze amezi atatu gusa arongoye akaba apfuye asize umugore bari bamaze igihe gito babanye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. BONIFACE says:
    September 6, 2016 at 6:34 am

    Imana imwakire mu bayo polisi yacu ndayizeye izakora iperereza hamenyekane uwamwishe kandi ahanwe bikomeye.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga