• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/03/26
Kamonyi: Meya Dr Sylvere Nahayo, ahaye komite nshya ya PSF umukoro
20/03/26
Minisitiri Uwimana Consolée, ati“ Akarere ka Kamonyi gashobora kuba karatekereje ko kageze iyo kajyaga”
20/03/26
Kamonyi: Ntabwo tuje kuba abayobozi ba PSF, tuje kuba abakozi banyu-Ntiyamira Felix( aka Yadema)/PSF
20/03/26
Rugalika-Umunsi w’Umugore: Gifts Rwanda yaremeye Abagore iboroza Ihene

Minisitiri Uwimana Consolée, ati“ Akarere ka Kamonyi gashobora kuba karatekereje ko kageze iyo kajyaga”

Umwanditsi
March 19, 2026

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 18 Werurwe 2026 ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, aho yahuje inzego zitandukanye barebera hamwe uko bashyira imbaraga mu kurwanya Imirire mibi n’igwingira mu bana bato, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yashimye Akarere ka Nyaruguru na Ruhango ku kugabanya imirire mibi n’igwingira, agaya Kamonyi ku kudohoka, avuga ko bibwiye ko bageze iyo bajyaga.

Minisitiri Uwimana Consolée, avuga ko imirire mibi n’igwingira atari ikibazo cy’ubuzima gusa, ko ahubwo ari ikibazo kigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage ndetse no ku iterambere ryacyo muri rusange. Ati“ Uru ni urugamba rutwereka inshingano zikomeye dufite zo kurengera abana, ubu n’ejo hazaza habo, rukaba rusaba ubufatanye n’imbaraga za buri wese”.

Avuga ko umwana ugwingiye agira imbogamizi nyinshi zirimo; kudashobora kwiga ngo atsinde neza mu ishuri, Kudakura neza mu gihagararo no mu marangamutima, kutagira amahirwe yo kwinjira ku isoko ry’umurimo nk’abandi, ari nabyo bituma adashobora kwiteza imbere nkawe, Umuryango we ndetse n’Igihugu muri rusange.

Nk’uko imibare y’ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho n’Ubuzima ibigaragaza, Minisitiri Uwimana Consolée avuga ko ku rwego rw’Igihugu kugabanya Imirire mibi n’Igwingira mu bana bato bigeze kuri 27%, bivuye kuri 33% mu mwaka wa 2020.

Avuga ko ikibazo cy’Imirire mibi n’Igwingira mu Ntara y’Amajyepfo bikiri ikibazo gikomeye, aho zimwe mu mpamvu zibitera ngo zishingiye ku; Imyumvire n’Ubumenyi buke ku birebana n’indryo abana bahabwa, Ibibazo by’amazi ataragera ahantu hose, Isuku n’isukura bidahagije, Ibibazo by’Ubukungu bigira ingaruka ku mibereho y’abantu ariko no kugira ibiribwa bitunga abantu.

Minisitiri Uwimana, yashimye Akarere ka Ruhango ndetse na Nyaruguru bagabanije ku kigero gishimishije ku mibare y’Imirire mibi n’Igwingira mu bana bato. Ruhango yagabanije 16,5%, mu gihe Nyaruguru yagabanije 15,2%. Yakomeje avuga ko kuba utu turere twarabikoze bigakunda, byerekana ko n’ahandi bishoka.

Yasabye kandi buri Karere kwicara kagakora isesengura ry’ibibazo gafite kuko nta kabihuje n’akandi, ari nako hafatwa ingamba zigendanye n’ibibazo bihari. Yasabye ko ababikoze babera abanda ishuri. Ati“ Ni ngombwa kandi kwigiranaho, hari abafite ibyo bakoze dushobora kwigiraho mu turere hirya no hino”.

Yanenze Akarere ka Kamonyi ku kuba karasubiye inyuma mu guhangana n’Imirire mibi n’Igwingira. Ati“ Akarere ka Kamonyi twari tuzi neza ko gahagaze neza mu Gihugu muri 2020, kari gafite 22,5%, kagomba kuba karatekereje ko kageze iyo kajyaga karatuza mu myaka itanu ishize, kagabanijejo 1,4%”.

Safari Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), avuga ko kwita ku mwana, ari ukwita ku mirire ye cyane cyane ahabwa indyo yuzuye, agakurikiranwa mu buryo bwiza kubera ko hari ibyo ategerejweho ku rwego rw’Uburezi, Ubuvuzi n’ibindi byose kuko bigaragara y’uko iyo umwana yitaweho ntagwingire bigira ingaruka nziza mu ngeri zitandukanye. Ati“ Tugira abantu b’incabwenge, tukagira abantu bazima batekereza neza”.

Avuga ko kurandura Imirire mibi n’igwingira mu bana bato bitagerwaho hatabayeho kuzuzanya kw’inzego, buri wese agakora ibiri mu nshingano ze kandi neza. Ati“ Mu by’ukuri twebwe nka CLADHO, tuba dushaka y’uko buri wese agenda agahagarara mu nshingano ze, akazikora neza noneho tukajya duhura duhana amakuru, dusangira ibyagezweho( success), ariko ntabwo ariko bikorwa!, kenshi hari igihe bisigara mu nama gusa. Izi nzego zose icyo dusaba ni ukugira ngo zuzuzanye”. Akomeza abwira buri wese kwita ku nshingano ze, bityo umwana akarindwa Imirire mibi n’Igwingira.

Dr Sylvere Nahayo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi kagawe, ka kabwirwa ko kaketse ko kageze iyo kajyaga mu kugabanya Imirire mibi n’Igwingira mu bana bato, yemera ko habayeho kudohoka, ariko kandi akavuga ko hari ikigiye gukorwa.

Ati“ Mu by’ukuri twagabanijeho 1’5%, bigaragaza ko aho twari turi ntabwo twabashije kugabanya bihagije nk’uko twabyifuzaga. Hakoreshejwe ingamba nyinshi zitandukanye, tunakomeza gushyiramo imbaraga ariko bikazanarushaho kuko bitewe nuko iyo wagabanyije ukabona urukiramende wihaye ntushoboye kurusimbuka nkuko wabyifuzaga, bisaba ko za ngamba wakoresheje uzongeramo imbaraga, ariko ugashaka n’izindi ngamba nshya zishobora gutuma usimbuka rwa rukiramende”.

Avuga ku ngamba Kamonyi ifite mu kuzamura igipimo cyo kugabanya Imirire mibi n’igwingira mu bana bato, agira ati“ Harimo gukomeza kongera imbaraga mu bijyanye n’Igikoni cy’Umudugudu, Gukomeza gukora ubukangurambaga dufatanije n’Abafatanyabikorwa batandukanye, Kugira ingo zifasha izindi ngo zifite ibibazo”.

Agira kandi ati” Ndizera ko 2029 tuzaba twagabanyijeho ku kigereranyo twese twifuza ku buryo tugomba kuza munsi ya 15%. Twarabiganiriye bihagije, abafatanyabikorwa barabyumva, Imiryango, Abaturage muri rusange mu bukangurambaga dukora barabyumva, niyo mpamvu tubishingiraho tuvuga ko dufite icyizere y’uko 2029 tuzaba twaje munsi ya 15%”.

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, yateguwe ku bufatanye na CLADHO hamwe na World Vision, si inzego z’ubuyobozi gusa ndetse n’Abafatanyabikorwa batandukanye bayitumiwemo. Yanatumiwemo Abana bahagarariye abandi, aho bahawe ijambo basobanura bimwe mu bibazo abana bahura nabyo ariko kandi banagaragaza ko hari Ubukangurambaga batangije mu bigo by’amashuri ndetse n’aho batuye mu rwego rwo kurwanya Imirire mibi n’Igwingira mu bana bato.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5939 Posts

Politiki

4188 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1046 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga