• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/04/26
Kamonyi-ESB: N’Utsindwa yatsinda-Padiri Majyambere Jean d’Amour
02/04/26
Kamonyi: Kwegera Umworozi ntibikwiye kuba gusa igihe itungo rye ryagize ikibazo-Visi Meya Uzziel
02/04/26
Kamonyi-Karama/Umuganda: Abaturage basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Imvugo z’urwango
02/04/26
Amajyepfo: Polisi yafashe Litiro zisaga ibihumbi 157 zirimo n’iza Kanyanga, ifata Urumugi n’ababibarizwamo

Kamonyi-ESB: N’Utsindwa yatsinda-Padiri Majyambere Jean d’Amour

Umwanditsi
April 2, 2026

Mu gitaramo cyo kugaragariza abanyeshuri umusaruro w’amanota y’Igihembwe cya Kabiri mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta (Ste Bernadette) Kamonyi, Padiri Majyambere Jean d’Amour uyobora iki Kigo, ahereye ku manota ya bamwe mu banyeshuri bagaragaje impinduka nziza ugereranije n’Igihembwe cya mbere, yabwiye abanyeshuri ko gutsinda biri mu biganza byabo, abibutsa ko badakwiye gucika intege kuko n’uwatsinzwe yatsinda bitewe n’umuhate afite n’intego yihaye. Ati“ Gutsindwa si ikibazo. Ikibazo ni ukwemera gukomeza gutsindwa”.

Abanyeshuri 1795 nibo basoje Igihembwe cya Kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri mu kigo kitiriwe Mutagatifu Berenadeta, kamonyi. Hari abanyeshuri 3 mu kigo cyose basoje bafite amanota ari hejuru ya 90%. Uko ari batatu, Ikigo cyahise kibasonera Minerivale, Amafaranga y’ishuri y’Igihembwe cya Gatatu.

Padiri Majyambere, avuga ko Abanyeshuri 57 basoje igihembwe cya Kabiri bafite amanota ari hagati ya 80-90%, mu gihe abandi 200 basoje bafite amanota ari hagati ya 79-70%. Abasoje bafite muri 60% ni 526, mu gihe 759 basoje bafite ari hagati ya 50-60%, naho 226 bafite amanota ari muri 40%. Kimwe n’aba bari muri 40%, hari abandi nabo ngo usanga nta bushake, nta mbaraga, ari ugusunika sunika ariko bigakomeza kwanga.

Yababwiye ko nubwo umwaka w’amashuri utararangira, mu bigaragara ngo aba 226 kimwe n’abandi bari munsi yabo ngo haramutse habaye impamvu ituma abanyeshuri basabwa kwimurwa, aba 226 kimwe na bagenzi babo ngo bajya mu basibira kuko batujuje ibisabwa. Yasabye buri wese kwikebuka akareba aho yaguye agafata ingamba.

Ahereye ku rugero rw’abatsinzwe bafite amanota makeya, yerekanye ko hari abandi babishoboye, aho hari abana mu gihembwe cya mbere bisanze bafite amanota ari muri 40% ariko kubera Umuhate, Ingamba nshya bisanga Igihembwe cya 2 bari mu manota 70%.

Aha niho Padiri Majyambere yahereye ababwira ati“ Nta kidashoboka! Hari abo usanga bari bafite amanota 45% ariko none bafite muri 70%. Ni ukuvuga rero ngo Kwiga no gutsinda birashoboka!. Ugasanga umuntu yari yarabaye uwa 30, none yabaye uwa 5. Hari abanyeshuri 90 bakoze ibyabera buri wese urugero kuko bongereye amanota, bashyiramo ubushake bariga kandi birakunda, n’abandi rero mwabikora”. Yakomeje ababwira ko Ikigo cyose basoje batsinze ku kigero cya 86%.

Padiri Majyambere, yasabye abanyeshuri bagiye mu biruhuko kuzitwara neza, kwibuka gusubiramo amasomo no kudapfusha igihe ubusa, ariko kandi anibutsa ababyeyi kuzirikana ko kwiga neza ku mwana, Gutsinda neza kwe, uwo bashaka ko azaba we ejo hazaza bagomba kubigiramo uruhare buzuza inshingano zose zibareba ku mwana, nta kumuharira Ikigo n’abarezi, ko ahubwo ubufatanye aribwo buzarema umwana ukenewe.

Mugisha Clever, Umunyeshuri wiga muri S 2 C( mu mwaka wa 2 C), ni umwe mu bagaragaje impinduka nziza mu mitsindire kuko mu gihembwe cya mbere yari mu bafite amanota 40% ariko Igihembwe cya 2 yiyongeraho asaga 16%.

Yabwiye intyoza.com ko nyuma y’inama z’ababyeyi ubwo yajyaga mu kiruhuko, nyuma kandi yo kuganirizwa n’ubuyobozi bw’Ikigo n’abarimu, yahisemo gufata ingamba zo kuva mu byo yita ibigare, Uburangare ndetse n’inshuti mbi yabanaga nazo, ahitamo kwita ku masomo nk’intego yamuzanye. Ahamya ko ashaka amanota atari munsi ya 70% mu gihembwe cya 3, ko kandi yumva neza ko azabikora kuko n’ibindi ngo yabikoze bigakunda.

Uwase Gisubizo Nelly, yiga mu mwaka wa 2 muri ESB Kamonyi, Igihembwe cya mbere yagize amanota 57 ariko Igihembwe cya Kabiri azamuka ho amanota umunani kuko yagize 65%. Ahamya ko byose byatewe no kureka Uburangare, Inshuti mbi ariko kandi no gukurikiza inama yagiye ahabwa bikamufasha gufata ingamba nshya z’amasomo.

Abwira abanyeshuri bagenzi be ko kujya mu biruhuko atari umwanya wo kujya mu bidafite umumaro, ko waba watsinze cyangwa watsinzwe no mu biruhuko amasomo akomeza. Yibutsa ko umuntu ubwe ariwe wiha intego kandi ko nta kidashoboka ahari ubushake. Asaba abakobwa bagenzi be kudasamara, kutajya mu bishuko, kwirinda inshuti mbi zishobora kubangiriza ahazaza kuko iyo byakomeye ari wowe wirengera ingaruka.

Songa Sangwa Sano Sefu, yiga mu mwaka wa 2C. Avuga ko igihembwe cya mbere yagize amanota 60% ariko ubu yiyongereyeho amanota 10 agira 70%. Ku cyamubashishije kuzamuka mu manota, yagize ati“ Imbaraga nakoresheje nta zindi ni ukwirinda ibigare nabagamo mu Gihembwe cya mbere ndetse no kudateshuka ku ntego yanzanye aha ng’aha nk’uko ababyeyi babinganirije ariko kandi n’abarimu. Nasanze rero ikibazo ari njyewe kandi n’igisubizo ari njyewe, mfata ingamba”. Akomeza abwira bagenzi be ko buri wese yafata ingamba zo kwiga no gutsinda kandi bigakunda aramutse ateye umugongo ibitamufitiye umumaro ahubwo akita ku masomo.

Uretse kuganira n’abanyeshuri akabaha inama n’Impanuro, Padiri Majyambere Jean d’Amour yafashe umwanya ashimira abarezi bagize uruhare mu musaruro w’amanota y’abana, abibutsa ko Ikiruhuko bagiyemo bakwiye kuruhuka ariko kandi no gutekereza ku mishanga mito cyangwa minini yakunganira ibyo bakora bagamije kwiteza imbere. Yabasabye kandi guhora biteguye kwita no gufasha abana babiyambaza, ababwira ko igikenewe ari uruhare rwa buri wese mu kurema Umwana Igihugu gikeneye, uzigirira Umumaro, akawugirira Umuryango Nyarwanda n’Igihugu muri rusanjye.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5945 Posts

Politiki

4194 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga