Runda-Kwibuka32: Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange-Depite Nyabyenda Damien
Depite Nyabyenda Damien, yabwiye Abaturage b’Umurenge wa Runda ya Kamonyi hamwe n’inshuti zabatabaye kuri uyu wa 15 Mata 2026, mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko‘INKOTANYI NI UBUZIMA’ ku Banyarwanda. Ati“ Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’Ingabo za FPR-Inkotanyi yari ayoboye bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange bagaragarije u Rwanda n’Abanyarwanda”.
Depite Nyabyenda, yibukije abaje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko Kwibuka ari umwanya wo kunamira no guha icyubahiro Abatutsi bishwe bazira uko baremwe, ariko kandi no kuzirikana Amateka mabi u Rwanda rwaciyemo hagamijwe gukuramo isomo kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagize kandi ati“ Ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe igihe kirekire. Abakoroni basenye Ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo babone uko bigarurira Abanyarwanda!, Ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya Kabiri bwubakiye kuri iyo Politiki mbi, bigisha ivangura ry’amoko, bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”. Akomeza avuga ko kwica Abatutsi no kubajugunya mu migezi byatangiye cyera.
Yibukije ko muri Repubulika ya Kabiri, kwica Abatutsi no kubajugunya muri Nyabarongo byongeye kwibutswa na Mugesera Leo muri Mitingi ya MRND yabereye ku Kabaya mu mwaka w’1992 tariki 22 Ugushyingo.
Depite Nyabyenda, ahamya ko iryo jambo rya Mugesera Leo yavugiye ku Kabaya muri iyo Mitingi ari kimwe mu bimenyetso bidashidikanywaho cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe cyera mbere y’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal.
Yashimiye Perezida Paul Kagame n’Ingabo za RPA, ku guhagarika Jenoside bakarokora Abatutsi bicwaga, ariko kandi bakanabohora Igihugu. Ati“ Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’Ingabo za FPR-Inkotanyi yari ayoboye, bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Inkotanyi ni ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange bagaragarije u Rwanda n’Abanyarwanda. Kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi byabaye Umusingi wo kongera kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”.
Yagize kandi ati“ Twongeye gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wongeye kubanisha Abanyarwanda, u Rwanda rukaba rwubakiye ku ndangagaciro n’ihame ry’Ubunyarwanda”.
Depite Nyabyenda Damien, yabwiye abitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko I Runda ko Jenoside yahagaritswe n’Abanyarwanda amahanga arebera. Yasabye buri wese guharanira gukomeza umuco wo kwishakamo ibisubizo nk’Abanyarwanda kuko ngo ak’imuhana kaza imvura ihise.
Yabasabye kandi ati“ Ni ngombwa ko Abanyarwanda dukomeza Ubumwe bwacu twiyemeza guhangana no kurwanya abashaka kugarura amacakubiri. Tugomba kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, abakwirakwiza Ingengabitekerezo ya Jenoside aho baba bari hose, baba mu Rwanda, mu karere no hirya no hino ku Isi”.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko mu Murenge wa Runda ari naho hahoze ari muri Komine Runda, byabanjirijwe n’Urugendo rwakozwe kuva ku biro by’uyu Murenge, abarukoze bajya kunamira no gushyira Indabo kuri Nyabarongo, aho abenshi mu batutsi bishwe bakuwe kuri Paruwasi Gatolika ya Gihara bakazanwa kujugunywa muri Nyabarongo. Tariki ya 15 Mata 1994, ni itariki Abatutsi bishwe ari benshi ndetse inafatwa nk’iyatangirijweho Jenoside ku mugaragaro I Runda, Gihara kuri Kiliziya Gatolika ku batutsi bari bahahungiye bumva ko ubwo ari mu Kiliziya bahabonera Umukiro, ariko abicanyi barahabasanga batangira kubica.



































Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.