Karama-Kwibuka32: Iyo twaje Kwibuka tuba twaje guhamya amateka yacu nk’Abanyarwanda-Alice Kayitesi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yabwiye Abaturage b’Umurenge wa Karama ya Kamonyi n’inshuti zabatabaye kuri uyu wa 22 Mata 2026, mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko kuza Kwibuka ari“ Uguhamya Amateka yacu nk’Abanyarwanda”. Yibukije kandi ko Kwibuka, ari ikimenyetso cyo gusubiza agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.
Guverineri Alice Kayitesi, yabwiye abaje kwibuka ati“ Uyu munsi twahuriye hano I Bunyonga twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32 nk’ikimenyetso cyo gusubiza agaciro abacu bambuwe ubwo bicwaga bazira uko bavutse kandi nta ruhare babigizemo. Ni n’umwanya wo kongera gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside bafite abavandimwe baruhukiye muri uru Rwibutso ariko n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mwese”.
Yagize kandi ati“ Uyu rero ni umwanya mwiza wo kongera kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo tugamije gukuramo isomo ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Iyo Twaje Kwibuka, tuba twaje guhamya amahitamo yacu nk’Abanyarwanda, ko Twiyemeje kuba umwe, twiyemeza kurwanya icyo aricyo cyose cyadusubiza mu mateka mabi twavuyemo, ariko kandi tukaniyemeza uruhare rwa buri wese mu gutuma ibyo tuzabigeraho”.
Yakomeje yibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire ndetse irigishwa, ishyirwa mu bikorwa n’abari abategetsi babi bafatanije n’abaturage bari baramaze gucengerwa n’inyigisho mbi bituma Abatutsi barenga Miliyoni bicwa bazira akarengane.
Guverineri Kayitesi, yibukije buri wese ko ari ngombwa kumenya aya mateka kugira ngo amubere umusingi wo gukora amahitamo meza no kumenya uko akwiriye kubungabunga amahitamo ye meza, azirikana ko Igihugu gifite ubuyobozi bwiza, ko kandi Jenoside itazongera kubaho ukundi nk’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ahora abisubiramo.
Ahamya ko Politiki y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishingiye ku kubanisha neza Abanyarwanda, Gutanga amahirwe angana kuri buri wese, Kurwanya akarengane n’Ivangura iryo ariryo ryose, Gushyiraho gahunda z’Isanamitima zifasha komorana ibikomere no kubikira, Kwimakaza Ubutabera bungana kuri buri munyarwanda, Kuzamura imibereho myiza y’abaturage nta n’umwe usigaye inyuma, Kwita ku batishoboye b’abanyantege nke, Kwiga ku bana b’abanyarwanda bose ndetse n’izindi gahunda zigezwa kuri buri wese nta n’umwe uhejwe.
Yagize, ati“ Ibi rero bitwereka ko koko amahitamo yacu ari meza kandi ko bizajya binahora bitera ikimwaro abahemukiye Igihugu”. Yakomeje yizeza Abarokotse Jenoside ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi ndetse no guhangana n’ingaruka zasizwe na Jenoside binyuze muri gahunda zitandukanye.
Ku bijyanye n’imibanire, Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse no kubana neza, yibukije ko nubwo ibipimo bigaragaza ko biri hejuru ya 95% mu ntambwe imaze guterwa, ibyo ngo nti bihagije kuko Umunyarwanda adakwiye kubaho acagase, ibipimo ngo bikwiye kuba byuzuye 100%.
Yagarutse kuri bimwe mu bikorwa bibi bikibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda, asaba buri wese ubufatanye mu kubyirinda. Ati“ Hari ibikorwa bijyanye no guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Amagambo y’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi biyashamikiyeho, abagishaka kugoreka amateka, Abahisha amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abagihishira abakoze ibyaha bya Jenoside ndetse harimo n’abakatiwe n’Inkiko bagenda bagaragara hirya no hino kandi amakuru yahishwe!. Ibi byose, byongera gusubiza inyuma abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi bikanabangamira Ubumwe bwacu twiyemeje nk’Abanyarwanda”.
Guverineri Kayitesi, yakomeje yibutsa ko ibyo byose yavuze bihanwa n’amategeko, yibutsa ndetse asaba ababyishoramo kubireka burundu batarahura n’amategeko, asaba kandi buri wese kwitandukanya nabyo, aho bigaragara n’abo bigaragaraho.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Bunyonga, rwubatse ku musozi wa Bibare, Akagari ka Bunyonga, Umurenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi. Mu kwibuka kunshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 17 irimo 11 yakuwe mu Murenge wa Kayumbu, hakaba 6 ya Karama. Ni Urwibutso ruruhukiyemo imibiri 13,397 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994. Ibitero byishe Abatutsi bari kuri uwo musozi wa Bibare, byinshi byaturukaga mu Rutobwe, Kayenzi no mu yahoze ari Komine Taba ndetse no mu yindi misozi ihakikije, birimo Interahamwe n’abasirikare, bazaga bitwaje imbunda n’intwaro Gakondo.
































Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.