• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/05/26
Ngamba-Kwibuka32: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashima ko gusaba kwabo kumviswe nyuma y’imyaka 32
10/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: Urugaga rw’Abikorera/PSF rwiyemeje kubakira abarokotse Jenoside batishoboye, inzu 4
10/05/26
Runda: Abanyerondo 270 barimo Abagore 13 bambitswe impuzankano(Uniform)nshya, basabwa kudakangwa n’Abanyabyaha
10/05/26
Mu itangazamakuru haracyarimo icyuho ku gukora inkuru ku ngengo y’Imari- Fulgence/FOJO

Ngamba-Kwibuka32: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashima ko gusaba kwabo kumviswe nyuma y’imyaka 32

Umwanditsi
May 10, 2026

Ubuyobozi n’Abaturage b’Umurenge wa Ngamba hamwe n’ababatabaye mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 09 Gicurasi 2026 bibutse. Kwibuka, byabanjirijwe n’urugendo rwerekeje kuri kamwe mu duce twa Nyabarongo ahazwi nko ku rutare hiciwe Abatutsi bakajugunywa muri uru ruzi. Nyuma y’igihe bahibukira, kuri iyi nshuro banyuzwe no kuhibukira hari ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, bavuga ko nyuma yimyaka ishize basaba iki kimenyetso, basubijwe.

Rutayisire Vincent, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge Ngamba by’umwihariko mu kagari ka Kabuga ahazwi nko ku Musenyi, avuga ko ariwe mugabo wenyine mu bakuze waharokokeye. Yishimira ko kuri iyi nshuro yo Kwibuka 32, gusaba kwabo kumviswe, bagashyirirwa Ikimenyetso cy’Amateka ya Jenoside kuri Nyabarongo, aho avuga ko hari hashize imyaka myinshi bagisaba.

Mu buhamya bwa Rutayisire yatangiye kuri Nyabarongo aho abaje Kwibuka bunamiye kandi bagashyira Indabo nk’ikimenyetso cyo Kwibuka no guha agaciro Abatutsi bambuwe ubwo bahicirwaga bakanajugunywa mo, yagize Ati“ Numvise rwose binkora ku mutima, imyaka 32 yari ishize tutagira ikimenyetso”. Akomeza avuga ko nk’Abarokotse Jenoside aha I Ngamba bashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngamba n’abafatanyabikorwa kuba bumvise gusaba kwabo bakabashyiriraho iki kimenyetso cy’Amateka ya Jenoside.

Agira kandi ati“ Imyaka 32 yari ishize dusaba iki kimenyetso. Ndashima cyane mbikuye ku mutima hamwe n’abo dufatanyije twarokotse. Twashimye cyane ko inzego z’ubuyobozi zumvise gutaka kwacu, imyaka yari ishize ni myinshi, twaratakaga igisubizo tugategereza nti tubashe kukibona. Ku barokotse, iyo tubona ikimenyetso nk’iki, twumva tuguwe neza, iki ni ikimenyetso cy’uko haciye abantu”.

Akomeza asaba ubuyobozi ko bwafasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aha i Ngamba kuzagera Uganda aho bumva ko hari ababo bahageze bagakurwa mu kiyaga cya Victoria, aho bumva ko hari bamwe bajya bajya kuhibukira.

Tuyisenge Liberatha, yatanze ubuhamya bw’Inzira ya Jenoside yanyuzemo ariko kandi agaruka ku gushima kuba bashyiriweho Ikimenyetso cy’Amateka ya Jenoside bari bategereje igihe.

Yagize ati“ Ndashimira Umurenge wa Ngamba, ndashimira ku bw’ikimenyetso badushyiriye hariya, twagisabye igihe kinini kuko hariya nubwo ariho twibukira, buri nce zose zanyuragaho Abatutsi bakabaroha muri Nyabarongo. Hariya rero hacaga Abatutsi benshi bavaga iyo za Munoga, Karangara, za Fukwe no mu Gisizi. Rwose mwarakoze n’ibisigaye bitarajyaho mugerageze dufatanye nabyo tubyagure nk’Amateka yacu tuyasigasire kuko nta bandi bazayadusigasirira”.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yihanganishije Abanyengamba by’umwihariko Abatokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba buri wese waje Kwibuka, ubufatanye mu guhangana no kurwanya uwo ariwe wese washaka gusubiza u Rwanda n’Abanyarwanda inyuma.

Ku kimenyetso cy’Amateka ya Jenoside cyashyizwe kuri Nyabarongo, yagize ati“ Nagira ngo muri uyu mwanya nshimire Umurenge wa Ngamba, Abafatanyabikorwa n’abaturage muri rusange ko mwateguye neza uyu munsi kugira ngo twibuke abacu mu buryo bwiza nk’ubu! Tubashimire kandi na kiriya kimenyetso cy’Amateka…, byakomeje kuvugwaho nibyo ariko turashima ko uruhare rwanyu nk’abaturage n’abafatanyabikorwa rwatumye tubasha kugera kuri ruriya rwego”.

Yabwiye abaje Kwibuka ati“ Kwibuka ni umwanya mwiza wo kugira ngo duhe agaciro abacu bagiye bambuwe agaciro, twongere tukabagarurire”. Yasabye buri wese ubufatanye mu kubaka Igihugu cyiza, asaba kandi imbaraga n’ubufatanye bwa buri wese mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, yibutsa ko icyerekezo Iguhugu gifite ari cyiza ko nta n’umwe“ ukwiye kutuvangira”.

Benedata Zacharie, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi yabwiye abaje Kwibuka ati“ Nubwo imyaka ishize ari 32, agahinda k’uwabuze uwe nti gashira, ariko uyu munsi nti turi twenyine. Turibuka ngo dushyigikirane, duhanagure amarira twe twasigaye kandi duhe icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Babyeyi mwabuze abanyu, by’umwihariko abafite abajugunywe muri Nyabarongo muri Jenoside yakorewe Abatutsi twifatanije namwe muri ibi bihe byo kwibuka no kuzirikana umubabaro mwanyuzemo”.

Yagize kandi ati“ Kubura Umubyeyi, Umwana, uwo mwashakanye cyangwa undi wese wakundaga, by’umwihariko utaranahabwa icyubahiro ngo ashyingurwe ni igikomere kidapfa gukira. Nubwo amazi ya Nyabarongo yatwaye imibiri yabo, nti yatwaye agaciro kabo, nti yatwaye Urukundo twabakundaga”.

Avuga ku kimenyetso cy’Amateka ya Jenoside cyashyizwe kuri Nyabarongo nyuma y’imyaka 32, yagize ati“ Turashimira Umurenge wa Ngamba n’Abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu kubaka ikimenyetso cy’amateka kigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni intambwe ikomeye mu gusigasira amateka no gukomeza urugendo rwo guha agaciro n’icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mwarakoze cyane ku bw’iki gikorwa cy’indashyikirwa”.

Mu gihe Twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwiharimo aha I Ngamba, mu cyumweru cya mbere gitangira Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aha ingamba habonetse Imibiri 3 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe. mu Kwibuka, hongeye gusabwa ko uwo ariwe wese waba ufite amakuru y’aho Abatutsi bishwe bajugunywe yayatangwa, bityo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5962 Posts

Politiki

4210 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1051 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga