• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/26
Kamonyi-EP Gishari: Abagize urwego rwa DASSO baremeye abana 10 bari barataye ishuri(Drop-Out)
16/05/26
Ngamba-Kwibuka32: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashima ko gusaba kwabo kumviswe nyuma y’imyaka 32
16/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: Urugaga rw’Abikorera/PSF rwiyemeje kubakira abarokotse Jenoside batishoboye, inzu 4
16/05/26
Runda: Abanyerondo 270 barimo Abagore 13 bambitswe impuzankano(Uniform)nshya, basabwa kudakangwa n’Abanyabyaha

Kamonyi-EP Gishari: Abagize urwego rwa DASSO baremeye abana 10 bari barataye ishuri(Drop-Out)

Umwanditsi
May 16, 2026

Abagize urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano(DASSO), bahaye ubufasha bw’ibikoresho n’impuzankano y’ishuri abana 10 bari barataye ishuri. Bakibaha ibi bikoresho bigizwe n’Amakaye, Amakaramu, Impuzankano y’ishuri(Uniform) ndetse n’Ibikapu byo gutwaramo ibikoresho bahawe, babasabye kwigana umwete, Gukunda Igihugu no kuzirikana ko aribo mbaraga zacyo. Ubuyobozi bw’ikigo buravuga ko hari icyizere ko aba batazongera guta ishuri.

Mu butumwa bwatanzwe n’umukozi w’urwego rwa DASSO ushinzwe Imari n’Ubutegetsi(Admin), Madame Yankurije Marie Rose, yasabye abana kwigana umwete, gukunda Ishuri no Gukunda Igihugu cyababyaye.

Yababwiye kandi ati“ Igihugu n’Ubuyobozi barabakunda kandi babifuriza ibyiza. Babifuzamo abantu muzigirira akamaro, mukakagirira imiryango yanyu n’Igihugu muri rusange. Ahazaza hanyu heza hari mu biganza byanyu, nti muzahapfushe ubusa”. Yakomeje ashimira Ubuyobozi bw’Igihugu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi muri rusange.

Daniel Niyigaba, Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza(EP) Gishari riherereye mu Murenge wa Mugina, Akagari ka Nteko yabwiye intyoza.com ko nk’ubuyobozi bw’Ikigo bashimye ubufasha bwatanzwe na DASSO ku rwego rw’Akarere. Ahamya ko ari inkunga ikomeye ku bana ariko kandi ikaba n’indi mbaraga ije gufasha mu gutuma abana bari barataye ishuri barigarukamo kandi bakiga.

Avuga ko mu busesenguzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’ikigo ariko kandi no kuganira n’abana, basanze zimwe mu mpamvu ziza ku isonga mu gutuma bata ishuri zishingiye ku bibazo byo mu muryango birimo; Amakimbirane n’Ubukene, aho biviramo abana kubura ibikorsho by’ishuri no kubura gikurikirana.

Diregiteri Niyigaba, yabwiye intyoza.com ko ikigo ayoboye gifite abanyeshuri 534 ariko 12 bakaba bari barataye ishuri ku bw’impamvu zitandukanye z’imiryango bakomokamo kandi zose zihuriza ku kubura ubitaho no kutagira ibikoresho.

Ahamya ko nk’ikigo, bagiye gushyira imbaraga mu kurushaho kwegera aba bana no kubakundisha hurushaho ishuri ndetse no kubaba hafi mu kumenya icyo bakeneye cyaba kiri mu bushobozi bw’ikigo bakaba bagishaka ariko abana bagakomeza kuryoherwa no kwiga.

Avuga kandi ko muri 12 bari bararitaye, DASSO ifashije mu kugarura aba 10 ari nabo yahise iha ibikoresho. Ahamya ko yizeye ko noneho batazarivamo kuko bimwe mu by’ibanze baburaga, byatumaga banga ishuri babibonye ndetse n’ikigo kikazakomeza kubaba hafi.

Abagize urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano(DASSO) muri Kamonyi, uretse ibikorwa byo gufasha mu gucunga umutekano, banagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bifasha abaturage kwikura mu bukene bakagira imibereho irushijeho kuba myiza. Bagiye bagaragara mu kubakira abatishoboye, gutanga cyangwa kugabira Inka abaturage, n’ibindi bikorwa bitandukanye bihindura imibereho y’umuturage ikarushaho kuba myiza.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5963 Posts

Politiki

4211 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1051 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga