• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/05/26
Kamonyi-EPR/Compassion: Imiryango 15 itishoboye yahinduriwe imibereho igabirwa Inka
17/05/26
Nyarubaka-Kwibuka32: Abantu nka Mukangango nti bazongera kubona umwanya n’ijambo muri iki gihugu cyacu-Visi Meya Uzziel
17/05/26
Kamonyi-EP Gishari: Abagize urwego rwa DASSO baremeye abana 10 bari barataye ishuri(Drop-Out)
17/05/26
Ngamba-Kwibuka32: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashima ko gusaba kwabo kumviswe nyuma y’imyaka 32

Kamonyi-EPR/Compassion: Imiryango 15 itishoboye yahinduriwe imibereho igabirwa Inka

Umwanditsi
May 17, 2026

Imiryango 15 itishoboye yo mu Murenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi yagabiwe Inka 15 n’itorero EPR ribinyujije muri Compassion International. Abagabiwe, basabwe gufata izo nka neza bazirikana ko zije kubakura mu bukene bagahindura ubuzima bukarushaho kuba bwiza, bagatunga bagatunganirwa. Babwiwe kandi ko Inka bagabiwe, nabo bazitura abandi bityo ibyiza bazikesha bibe ibisangiwe.

Mukamusoni Julienne hamwe n’umugabo we Ntabyera Emmanuel, ni umuryango wishimiye kugabirwa inka, uhamya ko Inka bagabiwe bazayifata neza bagamije ko ibaha Umukamo, Ifumbire bityo ikabahindurira ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

Mu kwakira iyi Nka, Mukamusoni yagize ati“ Inka nyakiriye neza. Itorero riyimpaye nyishaka, nta Nka nagiraga, naguraga Amata, naguraga Ifumbire ariko kuva uyu munsi kuba Itorero rinyoroje nzajya nywa Amata n’Umwana anywe Amata, si nzongera no gusaba ifumbire, Imana ihe umugisha abangabiye”.

Mu kunganira Umugore we, Ntabyera yagize ati“ Tuzafatanya Korora iyi nka no kuyifata neza kuko mu gihe azajya aba adahari ntabwo iyi Nka nzatuma yicwa n’inzara, nzayishakira ubwatsi ku gihe, mbese nzaharanira kuyifata neza”.

Dusabe Francois, ku myaka 38 y’amavuko avuga ko ari ku nshuro ya mbere agabiwe kandi atunze Inka. Mu gusobanura ibyishimo atewe no kugabirwa, yagize ati“ Ni ibyishimo cyane kuri njyewe, ni ibyishimo birenze kuko ni ubwa mbere ngabiwe inka, ni ubwa mbere nyitunze. Iyi Nka ngomba kuyifata neza ikabyara nkoroza n’abandi. Iyi Nka, izanzamura ingeze kure heza imfashe no koroza abandi kandi ntabwo izananira, nzayishobora kuko mfite ubwatsi buhagije, ibintu byose ndi tayari nta kibazo nzahura nacyo. Ndashimira uno mushinga na EPR bayimpaye”.

Uwimbabazi Jean, afite imyaka 54 y’amavuko akaba ari ku nshuro ya mbere atunze Inka. Akimara kugabirwa yagize ati“ Ni ibyishimo kuba norojwe kandi ndashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuko yatworoje. Ndashimira kandi uyu mushinga wa Compassion na EPR. Mu rugo rwanjye ni ubwa mbere ngiye Korora, iri niryo tungo ryonyine rihageze ariko nzayishobora cyane kuko bayimpaye nyishska”.

Umuhuzabikorwa wa Compassion International mu karere ka Kamonyi ari nayo yatanze izi nka ifatanije n’itorero EPR, Presbytery ya Remera, avuga ko Umuryango wa Compassion ufite intego yo kugobotora umwana ku ngoyi z’ubukene, ari nayo mpamvu ngo batagobotora Umwana ku ngoyi y’ubukene badafashije umuryango akomokamo.

Avuga ko gufasha abantu guhindura ubuzima bukaba bwiza kurusha ari ibyo bakura mu ntego n’Imihigo by’Akarere mu gufasha abantu guhindura ubuzima, ariko kandi bikaba binagaragara muri Politiki nziza ya Leta mu gufasha umuturage gutera imbere. Ahamya ko nka Compassion itasigara inyuma mu gushyigikira icyateza umuturage imbere.

Yagize kandi ati“ Twaje kwifatanya n’iyi miryango, twaje kwifatanya n’Itorero, twaje kwifatanya n’Inzego z’ibanze n’Ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo dushyikirize iyi miryango izi nka 15 kandi ni igikorwa cyiza kizakomereza no muyindi mirenge dukoreramo igihe cyose Imana Izagenda idushoboza, ni inshingano zacu kubikora”. Yakomeje asaba imiryango igabiwe Inka kuzifata neza.

Yababwiye kandi ati“ Miryango mushyikirijwe izi nka, muhawe Inka nk’Umutungo, ariko ni n’igisobanuro cy’Umugisha. Muhawe Amata, muhawe Amavuta, Itorero ribahaye Umugisha kandi mu buryo bwa Gikirisitu nta muntu wiharira Umugisha. Bisobanuye ko haba muri aka kagari turimo, Umudugudu turimo, muri kano Karere kacu, izi nka ni Umugisha no ku baturanyi banyu, muzazifate neza abaturanyi bagenzi banyu nabo bazababe hafi kuko muzakomeza na gahunda yo korozanya. Bivuze rero ko muzasangire Amata n’Abaturanyi banyu, muzahe Amavuta abaturanyi banyu, muzoroze abaturanyi banyu. Turizera ko aka gace duherereye mo izi nka zizazana impinduka zifatika mu bukungu ndetse no mu mibanire n’abandi”.

Pasitori Jerome Bizimana, umuyobozi wa Presbytery ya Remera yabwiye intyoza.com ko mu ivuga butumwa nka EPR bakora atari gusa iry’amagambo yo kwigisha iby’Iyobokamana, ko bigisha n’Ivugabutumwa rifasha abantu kwikura mu bukene.

Yagize kandi ati“ Iki gikorwa ni igikorwa twageneye abagenerwabikorwa baterwa inkunga na Compassion International. Ntabwo izi nka bazidusabye, ahubwo ni muri ya gahunda yo gufasha abo ng’abo batishoboye, biri no mu ntego ya Compassion International. Ni abatoranijwe hagendewe kuri gahunda yo kuvana abaturage mu bukene(Graduation)”.

Akomeza avuga ko iyo hari ibikorwa nka EPR bagomba gukorera abaturage, baganira n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Umurenge bakoreramo bakaba aribo batoranya abantu bagendeye kuri gahunda yo gukura umuturage mu bukene(Graduation) kugira ngo abantu bafashwe kwigira, babashe kubaho bafite ubuzima bwiza.

Uzziel Niyongira, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, avuga ko Compassion International ndetse na EPR ari abafatanyabikorwa b’ingenzi cyane mu karere, ko bafasha Akarere kugera ku ntego kaba karihaye cyane cyane muri gahunda nk’iyi yo koroza abaturage.

Avuga ko bashima cyane Compassion International kuko muri aka karere ka Kamonyi bakorera mu Mirenge 8 muri 12 ikagize, aho muri iyo mirenge bakoreramo bamaze kuhatanga inka 15 muri buri murenge kandi ngo bagatanga Inka ubona ko ziri ku gipimo cyiza cyo guhita zitanga umusaruro ku muturage.

Agira kandi ati“ Iyo umuturage amaze kubona iyi nka akayitaho, akayishyira mu kiraro, akayigaburira ujya kubona ukabona biri guhinduka mu mpande zose. Imirima yose aba ahinga idafite ifumbire iratangira ikaboneka kuko ayisasira neza akayitaho, iyo imaze kubyara, uyu muturage aratangira agahindura ubuzima mu buryo bwo kubona Amata mu rugo ariko kandi akanasagurira isoko agakuramo ubundi bushobozi bumufasha mu byo akenera ndetse n’ibyo Inka ikenera. Inka ni itungo ribasha kuvana umuntu mu bukene mu buryo bwihuse kubera ko nawe yayihaye umwanya akayitaho”.

Mu muhigo wa Girinka, Kamonyi muri uyu mwaka ifite Umuhigo wo gutanga inka 709. Muri izo nka, ubuyobozi buvuga ko bwizeye kuzarenza igipimo bwihaye kuko baburaga 45 ngo bese Umuhigo kandi kuri izi, Compassion itanze 15 ndetse irateganya gutanga izindi 15 mu Murenge wa Gacurabwenge muri iki cyumweru gitaha. Ni mu gihe kandi ngo hari n’abandi bafatanyabikorwa ndetse n’abaturage ubwabo bitura bagenzi babo, ibituma Akarere gahamya ko umuhigo w’uyu mwaka bazawesa bakanawurenza.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5965 Posts

Politiki

4213 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1052 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga