• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: Minisitiri Dr. Bizimana yibukije abahakana n’Abapfobya Jenoside ko ukuri kw’aya mateka kutazacecekwa 
18/05/26
Kamonyi-EPR/Compassion: Imiryango 15 itishoboye yahinduriwe imibereho igabirwa Inka
18/05/26
Nyarubaka-Kwibuka32: Abantu nka Mukangango nti bazongera kubona umwanya n’ijambo muri iki gihugu cyacu-Visi Meya Uzziel
18/05/26
Kamonyi-EP Gishari: Abagize urwego rwa DASSO baremeye abana 10 bari barataye ishuri(Drop-Out)

Kamonyi-Kwibuka32: Minisitiri Dr. Bizimana yibukije abahakana n’Abapfobya Jenoside ko ukuri kw’aya mateka kutazacecekwa 

Umwanditsi
May 18, 2026

Mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ubwo Abanyakamonyi n’ababatabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2026 bari ku rwibutso rw’Akarere ahazwi nko mu Kibuza, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mbonera Gihugu, Jean Damascene Bizimana yavuze ko abagifite muribo guhakana Jenoside, abifitemo Ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya n’abandi nk’abo nta bwinyagamburiro, nta buhumekero bafite kuko ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kutazigera gucecekwa.

Minisitiri Dr. Bizimana wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye abwira uwo ariwe wese ugitekereza, ugifite muri we Ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyipfobya no kuyihakana, yavuze ko umuntu nk’uwo n’abameze nkawe bakwiye gusubiza amerwe mu Isaho kuko bihambiriye ku rwango, nta mahoro bazagira.

Ati“ Kwihambira ku rwango nti bizigera bibaha amahoro. Bashobora kugaragara neza, bakambara karavate bakarimba ariko urwango iyo rukuri ku mutima rurakumunga. Ntabwo u Rwanda ruzongera kumenekamo amaraso, ruzakomeza ahubwo rube u Rwanda rw’Amahoro ya twese”.

Yakomeje ati” Nta mwana uzongera kuvuka ahigwa. Ibi bakwiye kubyumva no ku bimenya kandi niyo mahitamo ni nayo azafasha u Rwanda igihe cyose, ni nayo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na FPR-Inkotanyi bahisemo kuva urugamba rutangira mu mwaka w’1990 kugeza 1994 Jenoside ihagarikwa”.

Yagize kandi ati“ Kugaragaza ukuri ni ngombwa!. Utagaragaje ukuri, ubuse aba Batutsi twaba tuje kubaherekeza, kubibuka dushingiye hehe? Ukuri ni ngombwa, aya mateka ajye amenyekana kandi avugwe n’abayakoze n’abayagizemo uruhare bavugwe kugira ngo banikosore kandi he kugira uzabisubira”.

Minisitiri Dr. Bizimana, avuga ko gusobanura Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi birushya, ariko kandi ko ari ngombwa ko asobanurwa bitewe n’uko imvano yabyo ari Politiki mbi, bityo bikwiye ko isobanurwa kugira ngo buri muturage ayumve, amenye aho byavuye binafashe kubyirinda.

Avuga ku bakunze kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamuziza ko ababwiza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuba yamagana abakibaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside batarashaka gutandukana n’ikibi, yagize ati“ Abashinyaguzi iyo batsinzwe nti babura amatakirangoyi bazana n’ibintu by’ibirofa bahimba. Iyo iyi politiki mbisha aba bantu bakuru bazanye isobanuwe, iyo nyigaragaje barakwandagaza ariko nti bikabahungabanye, nti bikabatere ubwoba. Tugomba kubivuga kugira ngo iyi ndwara, iki kibyimba tugikande ayo mashyira avemo kitazongera kugira uwo kizamo n’uwabikinisha iri rondabwoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside bayihurwe”.

Avuga ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke bifite intangiriro, bifite imvano, bifite impamvu nyampamvu. Ati“ Jenoside ifite aho yakomotse. Aho yakomotse!, nk’uko Abanyarwanda babivuga ko ushaka gukira indwara ayirata, ni ngombwa kuhavuga, kuhamenya kandi no kuhemera no kuhakira kugira ngo iyo ndwara dushobore kuyikira kuko indwara yateye Jenoside yakorewe Abatutsi iracyafite ibisigisigi byayo”.

Akomeza avuga ko intangiriro ari ishyaka rya Parimehutu ryatangiriye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama ari naho Akarere ka Kamonyi gaherereye, ku ivuko rya Parimehutu, ishyaka ryashenye u Rwanda.

Avuga ko tariki 25 Nzeri 1959 aribwo Kayibanda washinze ishyaka Parimehutu yahuriye muri Hotel Focos I Butare na Gitera wari warashinze ishyaka rya Porosoma. Aha ngo ni naho Kayibanda yatangarije ko ashinze ishyaka anavuga intego zaryo muri aya magambo, Ati“ Ishyaka ryacu rirareba inyungu z’Abahutu, tugomba kuba urumuri rwa rubanda nyamwinshi, tugomba gusubiza Igihugu bene cyo! Igihugu ni icy’Abahutu”.

Minisitiri Dr Bizimana, ahereye kuri aya magambo Kayibanda yavuze, yagize ati“ Aya magambo mvuze make y’intego ya Parimehutu yatangajwe na Kayibanda niyo shingiro, niyo nkomoko, niyo ntandaro, niyo mvano, niyo mpamvu nya mpamvu ya Jenoside yakorewe batutsi. Niyo ntangiriro rwose”.

Mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruherereye mu Kibuza, hashyinguwe mu cyubahiro Imibiri 5 yabonetse, hashyingurwa kandi indi 25 yimuwe ikuwe mu mva, bityo uru rwibutso rukaba ruruhukiyemo imibiri 47,963 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5966 Posts

Politiki

4214 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1052 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga