Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi abagabo bane bakekwaho ubujura
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye intyoza.com ko kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yataye muri yombi abagabo 4 mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe. Bafatanywe ihene 12 bikekwa ko bari bibye umuturage.
CIP Hassan Kamanzi, yabwiye intyoza.com ko Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ikomeje ibikorwa byo guhashya abajura ku bufatanye n’inzego z’ibanze hamwe n’Abaturage bamaze gusobanukirwa ko gutangira amakuru ku gihe kandi neza bifasha gukumira no kurwanya ibyaha n’ababikora.
CIP Kamanzi, avuga ko aba bagabo uko ari bane bafatiwe mu cyuho bamaze kwiba ihene 12 z’Umuturage utuye mu Mudugudu wa Mushimba mu Karere ka Kamonyi. Uko ari bane, bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda aho urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB rwahise rutangira iperereza. Ni mu gihe kandi ihene zose uko ari 12 zahise zisubizwa nyirazo.
Polisi, ikomeje gushimira abaturage bakomeje kwerekana ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha n’ababikora, aho byerekana neza ko bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari inshingano rusange, ko kandi gutangira amakuru ku gihe ariyo nkingi ya mwamba mu gusigasira Umutekano.
Polisi, iributsa abishora mu bikorwa bigayitse bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ko bagomba guhita babireka vuba kuko uzajya abikinisha wese azajya afatwa agashyikirizwa Ubugenzacyaha/RIB, cyane ko amayeri abo babyishoramo bakoresha Polisi yamaze kuyatahura.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi ikomeje gusaba urubyiruko ndetse n’abandi gukura amaboko mu Mufuka bagakora ibikorwa byiza byemewe n’amategeko bibateza imbere bo ubwabo, imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange bakirinda Ubujura kuko atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n’AMategeko.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.