Kamonyi-JADF: Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere basabwe kunoza imikoranire
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere wasoje inteko rusanjye yitabiriwe n’Abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere (JADF/Joint Action Development Forum) yabaye ku wa 14 Gicurasi 2026, yabashimiye uruhare bagira mu bikorwa bitandukanye bafatanyamo n’Akarere, avuga ko ibyo bakoze muri ubwo bufatanye byatumye akarere kagera aho kari uyu munsi. Yabasabye kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire hagamijwe gutuma imibereyo y’Umuturage iba myiza kurushaho.
Meya Dr Nahayo Sylvere, asoza iyi nama y’Inteko rusanjye y’abagize ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere(JADF) ari nayo ya nyuma muri uyu mwaka w’Ingengo y’imari ya 2026-2027, yagarutse ku mikorere n’imikoranire hagati y’abagize JADF n’Akarere, ashima ibyakozwe ariko kandi asaba ko barushaho kunoza Imikoranire.
Yagize ati“ Mwese rero turabashimiye, imiryango yose ikorera mu Karere ka Kamonyi uruhare mwagize kugira ngo Akarere kabe kageze aho kageze uyu munsi. Imikorere ishobora kuba myiza, abantu bagakora ariko iyo hatabayeho imikoranire hagati y’Abafatanyabikorwa ndetse n’ Akarere ntabwo tubasha kugera aho twifuza kugera. Nshimire rero imikoranire yaturanze muri urwo rugendo rwose twagendanye, mwagiye mukora byinshi dufatanije”.
Yashimye ko bateye intambwe mu gutanga Raporo cyangwa se kumenyesha ubuyobozi bw’Akarere ibikorwa bitandukanye bagakoreramo, ibyo Meya avuga ko bitandukanye n’uko mbere byakorwaga, kuko ngo wasangaga bakora ariko bamwe Akarere ntikabone Raporo y’ibyo bakoze.
Meya Dr Nahayo, avuga ko nubwo ibyo bakora kugeza ubu ari byiza, ariko kandi ngo haracyari byinshi byo kunoza. Ati“ Haracyari byinshi byo gukora kugira ngo dukomeze kugaragaza ibyo dukora. Si ukubigaragariza Akarere gusa, ahubwo dukwiye gukomeza gutera intambwe yo kugira ngo ibi bikorwa dukorera mu Karere ka Kamonyi bimenywe n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abatari mu Rwanda. Umuntu ashobora gukora ibikorwa byinshi byiza, biteza imbere abaturage, bihindura imibereho myiza ariko iyo tutabimenyekanishije nabyo ntabwo tuba dutanze umusanzu. Ibyakozwe ni ngombwa ko bimenyekana kugira ngo n’abari hirya no hino bafatireho urugero”.
Yakomeje ababwira ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo borohereze abifuza gukomeza gukora ibikorwa bitandukanye mu Karere. Ati“ Ntabwo twifuza ko hari n’umwe wagira imbogamizi duhari”.
Semugaza Tharcisse, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iretambere ry’Akarere ka Kamonyi(JADF) yabwiye intyoza.com ko mu byo bashyizemo imbaraga, by’umwihariko mu gutuma umuturage wa Kamonyi yivana mu bukene ari ugusaba abari mu ihuriro kurushaho kunoza ibyo bakora kuko iyo hagize ikidakorwa neza usanga umusaruro wari witezwe utagerwaho uko bikwiye.
Asaba buri mufatanyabikorwa kurushaho kunoza ibyo akora kandi akabigaragaza. By’umwihariko ku bafite ibyo bakora bijyanye no gufasha umuturage kwikura mu bukene, abasaba kutagarukira gusa ku guha umuturage ibimufasha guhindura ubuzima, ahubwo ko bakwiye no gukurikirana, bakagendana nawe urugendo rubabashisha kubona ko umusaruro bifuza kuri we koko wagezweho, yahinduye koko Ubuzima.
Semugaza, avuga ko mbere wasangaga hari abafatanyabikorwa baza bagahita bajya mu bikorwa byabo nta kunyura ku buyobozi, ariko ibyo ngo byabaye amateka kuko uje wese abanza kunyura mu Karere agatanga gahunda y’ibikorwa bye, hanyuma akayoborwa mu Murenge aho ajya gukorera bitewe n’aho ubuyobozi bubona ko ibikorwa bye bikenewe kurusha ahandi.
Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere bagizwe ahanini n’Imiryango itari iya Leta ( NGOs / CSO ), Ibigo by’Imari na Banki, Amashami ya Leta n’Ibigo byayo, Abikorera (Private Sector/PSF).
Mu Karere ka Kamonyi, JADF ifite imiryango(NGOs) cyangwa se Abafatanyabikorwa 58. Bimwe mu bikorwa bagizemo uruhare muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari harimo; Kubaka ibyumba by’amashuri, Kubaka amavuriro y’ibanze n’aho ababyeyi babyarira(health post and maternity), Gufasha abana kwiga bishyurirwa (school fees) no guhabwa ibikoresho by’Ishuri(school materials), Kugira uruhare mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, Koroza abaturage muri gahunda Girinka, Kugira uruhare mu gukemura ibibangamiye imibereho y’abaturage (human security issues) hamwe no Kugira uruhare mu gukumira amakimbirane mu miryango n’Ibindi.

Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.