Imodoka y’Ibitaro bya Remera Rukoma yahitanye ubuzima bw’Umuntu abandi barakomereka
Ahagana ku I saa kumi n’igice z’Umugoroba wo kuri uyu wa 8 Kamena 2026, Imodoka y’Ibitaro bya Remera Rukoma yavaga Kigali Nyamirambo imanuka Noruveje(Norvege) igeze hafi na Ruliba igaruka Kamonyi, itwaye abakozi b’ibitaro ba biri n’abandi babiri bahakora amasuku, yakoze impanuka umwe muri bo ahasiga Ubuzima abandi batatu barimo na Shoferi barakomereka.(Ivuguruye)
Amakuru intyoza.com ikesha umwe mu baturage wayihaye aya makuru ariko kandi anemezwa n’ibitaro bya Remera Rukoma, ni uko iyi Modoka yakoze impanuka byasabye imbaraga nyinshi zirimo gukoresha ibyuma kabuhariwe mu gukata ibindi byuma kugira ngo abari bayirimo bakurwemo.
Umokozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma ushinzwe Itangazamakuru n’itumanaho, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iyi mpanuka yabaye ubwo umushoferi w’iyi modoka yahuraga n’umumotari, ashatse kumukatira amuhunga kuko ngo yari yamusatiriye ipine ry’imodoka ry’inyuma rivamo, niko kwibirandura, Shoferi ndetse n’abakozi 2 b’amasuku ku bitaro barakomereka, mu gihe umugore umwe wakoreraga ibitaro yapfuye.
Umuturage wabibonye wahaye intyoza.com amakuru ubwo yari kuri Moto ajya Noruveje, avuga ko iyi modoka yamanutse abona ifite umuvuduko mwinshi ku buryo nawe ubwe yabonaga ko ngo n’akantu gato yari guhura nako bitari kuyorohera gufunga amaferi ngo ihite ihagarara, cyane ko hamanuka.
Aba babiri bakomeretse, nkuko uyu mukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu bitaro yabibwiye intyoza.com, impamvu batitwa abakozi b’ibitaro bya Remera Rukoma ni uko nta masezerano y’akazi bafitanye n’ibitaro nk’abakozi babyo, ahubwo ni abakozi ba Kampuni ikora ibijyanye n’isuku n’isukura mu bitaro.
Uwapfuye ni uwitwa Umutoni Anathalie ari nawe wari umukozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma wari utwawe na Shoferi w’iyi modoka witwa Uwizeyimana Gabriel, aho bari bagiye kuzana Umwuka w’Abarwayi(Bomboni) I Kigali. Ni mu gihe bariya bakozi bandi babiri bakomeretse ngo bari abo gufasha mu gupakira ibyo bari bagiye kuzana.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.