• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/10/26
Kamonyi: Abarimu barasabwa kurushaho kuba Intangarugero, Gukunda Umurimo no ku wunoza
10/10/26
Kamonyi-Rukoma: Abana 2 bagiye kwidumbaguza mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y’agaciro barapfa
10/10/26
Kamonyi-Runda/Umuganda: Urubyiruko rwasabwe kutarekura amahirwe y’icyizere Igihugu kibafitiye
10/10/26
Kamonyi: Umusaza w’imyaka 78 n’Umusore w’imyaka 22 y’amavuko bishwe mu ijoro rimwe

Nyanza: Polisi y’u Rwanda yibukije abanyerondo uruhare rwabo mu gukumira ibyaha

Umwanditsi
July 2, 2026

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo ikomeje ubukangurambaga bwo gukangurira ibyiciro bitandukanye by’abaturage uruhare rwabyo mu gukumira no kurwanya ibyaha. Kuri iyi nshuro, yasobanuriye Abanyerondo bo mu Karere ka Nyanza inshingano zabo mu kubungabunga Umutekano ku bufatanye na Polisi n’izindi nzego.

Bamwe mu banyerondo bavuga ko bafite uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kurwanya ibyaha, ariko bakemeza ko bisaba kuba inyangamugayo no gukora akazi kabo kinyamwuga.

Nsanzimfura Etienne, umwe mu banyerondo bo mu Murenge wa Busasamana, yavuze ko ubu bukangurambaga bubafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo. Ati“ Ubu bukangurambaga budufasha kumenya neza uko tugomba kwitwara mu kazi kacu no gukorana neza n’izindi nzego mu gucunga umutekano”.

Undi munyerondo, Nshizirungu Claude, yavuze ko kuba bahora bibutswa inshingano zabo bituma barushaho gukora neza no kwirinda imyitwarire mibi. Ati“ Iyo duhawe ibiganiro nk’ibi biradufasha kumenya neza inshingano zacu no gukomeza gukora amarondo neza. Bituma kandi turushaho gufatanya na Polisi n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano w’abaturage”.

Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abanyerondo kurangwa n’Ubunyamwuga no kuba intangarugero mu kubungabunga Umutekano barwanya ibyaha aho bakorera. Ati“ Murasabwa gukora akazi kanyu kinyamwuga, mukirinda icyabaganisha mu byaha, kandi mukaba abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu gukomeza kubungabunga umutekano”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abanyerondo bafite uruhare rukomeye mu gukumira no kwirinda ibyaha binyuze mu gutanga amakuru neza kandi ku gihe.

Ati“ Abanyerondo baributswa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha. Turabibutsa uruhare rwabo mu gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego, batangira amakuru ku gihe ndetse no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko abanyerondo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi b’inzego z’umutekano, bityo ko bakwiye guhora bahugurwa. Ati“ Amarondo agira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni yo mpamvu ubukangurambaga buba ari ingenzi, kuko bubibutsa inshingano zabo kandi n’abagaragara bitwara nabi bikabafasha kwisubiraho”.

Polisi y’u Rwanda, ikomeje ubu bukangurambaga hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo, hagamijwe kongerera abaturage ubumenyi ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha no gukomeza kubaka Umutekano ushingiye ku bufatanye bw’inzego zose n’abaturage.
intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6048 Posts

Politiki

4294 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1084 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga