Kamonyi-Runda: Inzoga(ibyuma) n’Ibinyobwa bindi by’asaga Miliyoni 39 byamenwe
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi, Abaturage, Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego, kuri uyu wa 06 Kanama 2026 bafatanije kumena Inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje Ubuziranenge bingana na Litiro 7,956, zifite agaciro ka 39,779,500Frws. Abaturage bavuga ko batifuza kongera kumva ibintu nk’ibi kuko nta cyiza cyabyo babonye. Bahamya ko kuba bikuwe ku isoko bikamenwa bisa no kongera kubasubiza Ubuzima. Polisi iti‘Izi si inzoga, si ibikwiye kunyobwa kuko ni uburozi’. Akarere kati “Nta Mwesamihigo wo kubarizwa mu byica Ubuzima”.
Izi nzoga zizwi nk’Ibyuma ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje Ubuziranenge byamenwe, biri mu moko/amazina atandukanye bitewe n’inganda zazikoze kuko nazo ubwazo ziratandukanye mu migirire n’imikorere n’amazina yazo. Ibyamenwe, byari mu makarito izindi mu makese. Zamenewe mu Kagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda.
Kankindi Cecile, Umuturage mu Mudugudu wa Rugogwe ari naho izi nzoga n’Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge byamenewe, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko icyemezo Leta yafashe cyo gukura izi nzoga n’ibi binyobwa ku isoko ari ibyo kwishimira kuko ngo nta cyiza cyabyo, ngo byari ikibazo gikomeye.
Ati“ Ibi bintu rwose byari uburozi bwo kutwicira abana, Gusenya Ingo kuko nta cyiza nabonye ku muntu wese wabinywaga. Wasangaga ababinywa baba abato n’abakuru nta gutekereza kuzima bagira uretse kubabona mu myitwarire n’ibikorwa bibi bidahesheje icyubahiro Umunyarwanda wa Kagame. Wasangaga ababaswe nabyo aribo barangwa n’imvugo nyandagazi, gutukana, kurwana, Intonganya mu muryango, Ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi. Ubwo biciwe, ahari turongera kugira Ubuzima, amahoro n’ituze bigaruke mu muryango”.
Nshimiyimana Alex, umwe mu banywaga ibi ari mu bambere baje kubimena. Ahamya ko nta cyiza cyabyo kuko nawe ubwe ngo byagiye bimukoresha amabi menshi ndetse ngo hari na bagenzi be bagiye bakora ibikorwa bibi babitewe n’izi nzoga ndetse n’ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge, bamwe bafatirwa mu byaha bitandukanye.
Ati“ Ubundi rero mbona bari baratinze kubidukurira ku isoko kuko nta cyiza nabibonyemo uretse kunteza ibibazo gusa nubwo byari byarananiye kubireka. Wabinywaga ukisanga utakiri wowe usanzwe. Byatezaga Urugomo, Ubujura n’ubundi bugome, ntabwo wabinywaga ngo ugire akandi kazi ukora uretse n’ibyo ntabwo njyewe nabinywaga ngo mbe hari ikindi nakora uretse kwisanga nanduranya, nkora ibikorwa bindi bitari byiza. Rero ubwo bivuye ku isoko bisa nko kudusubiza mu buzima”.
CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko ibi binyobwa bitujuje Ubuziranenge atari ibinyobwa ahubwo ari Uburozi. Ati“ Ibi binyobwa bitujuje Ubuziranenge, si ibinyobwa ahubwo ni Uburozi, birimo biratwangiriza urubyiruko, dufite ababuze ubuzima, dufite abasigaranye ubumuga bwa burundu, dufite n’abakivuza kubera ingaruka zabyo”.
Ku rubyiruko by’umwihariko yagize ati“ Urubyiruko iyo ubwenge bwamaze kuyoba bagakora ibikorwa bihungabanya Umutekano n’ibyaha biriyongera kuko burya umuntu ufite ubwenge niwe utekereza gukora ikintu kizima, ariko uwo bwayobye ni uwo nyine usanga mu bikorwa bibi bitemewe bihanwa n’amategeko”.
CIP Hassan Kamanzi, asaba by’umwihariko Urubyiruko kwirinda no kugendera kure ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ahubwo bagahaguruka bagakora ibikorwa byiza bibubaka, byubaka Umuryango Nyarwanda n’Igihugu muri rusange.
Asaba kandi Umuryango gusubira ku ndangagaciro z’umuryango bakagira uruhare mu gutanga uburere bufasha abawukomokamo kuba abantu b’umumaro bagakura banga Ikibi, ari abantu bifitiye Umumaro, bafitiye Umuryango akamaro ndetse n’Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko kumena izi nzoga n’ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge ari uburyo bwo gutanga ubutumwa kuri buri wese, ko ibi bifite ingaruka ku mubiri ndetse n’imibereho y’abaturage muri rusange, ko kandi buri wese akwiye kubigendera kure, akwiye kubyirinda akanafasha kubirinda abandi.
Yagize kandi ati“ Ntawe utabona ko izi nzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bimenwe byari ikibazo ku buzima bw’abaturage. Urugendo rwo kubikura ku isoko rurakomeza, kandi turasaba buri wese kubigira ibye kuko kubyirinda ni ko gufata icyemezo cyiza cyo kurinda no kubungabunga ubuzima bwiza bwa buri wese”.
Meya Dr Nahayo, ashima bamwe mu bari bafite izi nzoga ndetse n’ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge bafashe iya mbere bakihamagarira ubuyobozi babuha amakuru ko babifite nyuma y’aho bumviye ko ubuyobozi bw’Igihugu bwafashe icyemezo cyo kubihagarika no kubikura ku isoko. Asaba n’undi wese ukibifite kubitanga bikamenwa, ariko kandi agasaba n’abafite amakuru y’aho biri kuyatanga kugira ngo bimenwe.
Agira kandi ati“ Ryaterambere, kwa kwesa imihigo dukoreraho, kwa guteza imbere Umuryango, Akarere n’Igihugu ntabwo twabigeraho abantu badafite imbaraga zo gukora, ntabwo twabigeraho abantu barazezengeye. Umuntu wasinze, wanyweye ziriya nzoga n’ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge nta buzima aba afite. Nta mwesamihigo twifuza kongera kubona no kumva muri izi nzoga n’ibi binyobwa bitujuje Ubuziranenge kuko si ibyo kunyobwa, ni Uburozi”.
Uretse mu Karere ka Kamonyi, iki gikorwa cyo kumena Inzoga n’Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge cyanakozwe mu tundi turere tugize Intara y’Amajyepfo, aho inzoga zizwi nk’Ibyuma zo mu macupa manini hamenwe Litiro 14,725, mu gihe Ibyuma byo mu ducupa dutoya hamenwe utwari mu makarito 878.
Hanamenwe kandi Litiro zisaga Ibihumbi Ijana(100,000L) z’Inzoga, bene zo babeshya ko ari urwagwa rwa bitoki nyamara mu isuzuma ryakozwe byaragaragaye ko zikorwa muri; Pakimaya, Ifumbire mvaruganda, Imibirizi, Urusenda n’ibindi binyabutabire bangavangamo.
CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yageneye ubutumwa bamwe mu bacuruzi n’abandi bumvise ko izi nzoga n’Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge birimo guhingwa no gukurwa ku isoko, aho kubitanga bagahitamo kujya kubihisha kandi ari uburozi ku buzima bw’abantu.
Arababwira ati“ Icyo nka Polisi tubwira abo barimo bakura ubwo burozi mu tubari n’ahandi bakoreraga bakajya kubihisha mu ngo n’ahandi, ndababwira ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko. Igihe cyose afashwe agashyikirizwa urukiko rukakimuhamya, ahanishwa igihano cy’Igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarengeje imyaka 5”.
Akomeza ati“ Uwakoze icyaha si uwakoze ibyo binyobwa bitujuje Ubuziranenge gusa, ariko n’uwamuhishiriye, uwanga gutanga amakuru abigambiriye, uwo turamubwira ngo arimo gukora icyaha kuko ni uburozi agiye kubika iwe, kandi ubwo burozi agiye kubika iwe bugomba kumugiraho ingaruka yaba we cyangwa abo mu muryango we cyangwa Abanyarwanda muri rusange. Uwo rero twe nka Polisi, turamufata nk’ucyekwaho icyaha nk’abandi bose. Igihe cyose twamenye amakuru, urimo akora ibyo, muri za nshingano zacu tugira haba kubungabunga Umutekano w’Abaturarwanda n’Ibintu byabo, haba kureba ko amategeko n’amabwirizwa byubahirizwa, haba Kwigisha, haba no gufata tugafunga uwo wakoze ibikorwa binyuranije n’Amategeko, uwo araza mu cyiciro cy’uko arimo akora ibikorwa binyuranije n’Amategeko. Turamufata tumufunge hanyuma Ubugenzacyaha/RIB burahari kugira ngo bumukorere Dosiye”.
Inyamaswa idakenga yishwe n’Umututizi!.
“Inzoga!, si zo zawe, zange”. Iyo ni insanganyamatsiko y’Ubukangurambaga bwa Polisi n’izindi nzego bugamige kurandura burundu ikitwa inzoga n’ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge ku butaka bw’u Rwanda.

Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.