Uzagaragara wese ko yagize uruhare muri ibi bintu nta kizatuma adakurikiranwa-Dr Murangira B. Thierry/RIB
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB, Dr Murangira B. Thierry yaburiye uwo ariwe wese uziko yagize ukuboko kurekure mu ikorwa ry’inzoga n’Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge ko aho azamenyekanira hose azabibazwa. Ati“ Nta muntu n’umwe ufite icyo nakwita ubudahangarwa”.
Dr Murangira B. Thierry, yabitangaje ubwo RIB na Polisi berekanaga bamwe mu bakozi ba Leta barimo Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA n’abandi bayobozi n’abakozi b’iki kigo, bamwe mu bayobozi n’abakozi ba RSB n’abandi bo mu nzego z’ibanze barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abandi bashoye ukuboko mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu‘Byuma’.
Avuga ko gukura ku isoko izi nzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge ari gahunda idafite umupaka, nta rutangira. Ati“ Iyi ni gahunda izakomeza, ni Ubukangurambaga(Campaign) yo guca Icyuma. Abaturage, bagize neza babibumbiye mu Ijambo rimwe‘ ICYUMA’, kuko ifite amazina menshi. Muri uru Rugamba rwo guca Icyuma muri iki Gihugu, abagize uruhare bose bagatuma ibi bintu bisakara mu buryo butubahirije amategeko nta kizatuma badakurikiranwa”.
Dr Murangira B. Thierry, yemera ko hari abahombejwe n’ibi bikorwa aho bacuruzaga izi nzoga zitujuje Ubuziranenge, batari aba bene Inganda bazikoraga. Amara impungenge ko ibyo ari icyemezo kizafatwa n’urukiko kuko uwumva wese yarabihombeyemo agomba kuregera Indishyi, ariko ko uruhare rwo kwishyura izo ndishyi rugomba kuba cyangwa kubazwa uwakoze ibitujuje Ubuziranenge.
Dr Murangira B. Thierry, akangurira buri wese kugira umutima wo gutanga amakuru ku ho akeka hakorerwa ibigize ibyaha n’ababikora, asaba abakozi ba Leta n’abandi bo mu bindi bigo n’abaturage muri rusange kudahishira abakora ibyo babona bigize icyaha n’aho babikorera kuko ngo hari n’itegeko ribarinda kabone n’ubwo hagira umenyekana ko ari we wayatanze.
Ati“ Hari itegeko abantu batajya bamenya!, burya buri muturage cyangwa se buri muntu wese cyangwa se buri mukozi aho akora, itegeko riramurinda. Afite inshingano zo gutanga amakuru ku cyaha kiri gukorerwa mu kigo aho akora cyangwa se imikorere mibi. Ashobora gutanga amakuru mu buryo bw’Ibanga kuko itegeko riramurinda, ndetse n’igihe byamenyekanye ko ariwe wayatanze itegeko riramurinda kuba byamugiraho ingaruka”.
Akomeza yibutsa buri wese ko ntawe ukwiye kurebera ibibi bikorwa ngo aceceke yumva ko icye ari ukurinda isahane ye. Yibutsa ko Umunyarwanda mwiza ari uwanga ikibi, uwanga gushyigikira ikibi n’abagikora.
Yagize kandi ati“ Erega mwumve ko, iki Gihugu ni icyacu. Buriya gutanga amakuru kwawe bishobora kurinda byinshi ndetse nawe urimo n’abana bawe. Nti wumve rero ko ibyo uba ukoze uba ubikoreye Rubanda, jya wumva ko ari wowe ubyikorera”.
Dr Murangira B. Thierry, avuga ko gufunga Inganda zakoraga izi nzoga zitujuje ubuziranenge, kuzimena, gufata ba nyiri izo nganda, abazikoramo n’abandi bafite ukuboko kurekure mu ikorwa ry’izi nzoga, byose ngo bigamije kurinda no kubungabunga Ubuzima bw’Abanyarwanda kuko ngo badakwiriye gukorerwaho ubucuruzi n’ibindi bikorwa byungura abatitaye ku buzima bwabo.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.