• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/26
Uko RIB isobanura impamvu abakekwaho ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge umwe yafungwa undi ntafungwe
14/09/26
Mufti yasabye Abasilamu kugira uruhare mu iterambere ry’imijyi ibumbatiye Amateka y’Abasilamu n’ubuyislamu
14/09/26
Kamonyi-Rukoma: Ukekwaho Gutwika Urugo, Ikiraro, Inka n’Ingurube yatawe muri yombi
14/09/26
Amajyepfo: Polisi yasabye abamotari kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Uko RIB isobanura impamvu abakekwaho ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge umwe yafungwa undi ntafungwe

Umwanditsi
September 14, 2026

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko hari impamvu zishobora gutuma abantu 2 bakekwaho ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge, umwe ashobora gufungwa undi ntafungwe, ahubwo akajyanwa mu kigo giherereye I Huye kirogora ubumara bw’Ibiyobyabwenge kandi kigafasha abasabitswe nabyo kubicikaho, kubivaho(Isange Rehabilitation Centre).

Dr Murangira B. Thierry, avuga ku cyo Ubugenzacyaha/RIB bagenderaho bagena abajyanwa mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre ndetse n’abajya gufungwa( Gereza/Igororero), yagize ati“ Buriya ikintu cy’Ibiyobyabwenge!, Igihe cyose unywa Ibiyobyabwenge abifatiwemo abinywa bidafite ikindi cyaha bihuje, tuvuge yakubise arakomeretsa baramupima basanga anywa ibiyobyabwenge, urumva ko kunywa Ibiyobyabwenge bifitanye isano no gukubita no gukomeretsa, uwo ng’uwo rwose ni inzira yo kujya kugororwa mu Igororero(Gereza). Muri Rehab, ni igihe yapimwe agasangwamo ibiyobyabwenge ariko nta kindi cyaha bifitanye isano”.

Akomeza ati“ Ikindi ni uko uwo ujyanwa Rehab, nawe ubwe uretse kuba nta kindi cyaha bisanishwa nabyo, nawe ubwe aba ababajwe n’ibiri ku mubaho agasaba ko yafashwa kandi agatanga Isezerano ry’uko azisubiraho. Kuba kandi nawe ubwe ashaka kubivamo kuko iyo byakugize imbata hari igihe Umutima uba ushaka ariko umubiri bikanga. Uwo rero ni ufashwa nawe akagaragaza ko ababajwe n’ibiri ku mubaho”.

Dr Murangira B. Thierry, akomeza avuga ko uwo wafashijwe akajyanwa muri Rehab bitavuze ko ibye biba birangiriye aho kuko Dosiye ye ihora ifunguye. Iyo nyuma bigaragaye ko yongeye, agafatwa agapimwa agasangwamo ingano irenze iyamusanzwemo mbere, nta kabuza arafatwa agashyikirizwa amategeko kuko n’amahirwe yahawe mbere aba yarayapfushije ubusa.

Mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre kiri I Huye, Uretse gufasha ababaswe n’Ibiyobyabwenge nk’Urumogi, banafasha ababaswe n’Inzoga, Cocaine n’ibindi biyobyabwenge. Bafasha kandi ababaswe n’Imikino y’Amahirwe (Betting) ndetse n’ababaswe n’Imibonano mpuzabitsina idasanzwe, harimo nko kwikinisha n’ibindi.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6030 Posts

Politiki

4276 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1079 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga