• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/09/26
Kamonyi-Mugina: Abagabo bakekwaho ubujura bw’ihene barimo na nyirazo wa zigambaniye batawe muri yombi
25/09/26
Kamonyi-Nyamiyaga: Urujijo ku mwana w’imyaka 7 bivugwa ko yishe murumunawe
25/09/26
Kamonyi-Rukoma: Urugomo rwo gutemana rwaviriyemo umwe urupfu undi arakomereka
25/09/26
Kamonyi-DEMICO Ltd: Abagore bakora mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro nabo bihesheje agaciro

Kamonyi-Mugina: Abagabo bakekwaho ubujura bw’ihene barimo na nyirazo wa zigambaniye batawe muri yombi

Umwanditsi
September 25, 2026

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ivuga ko ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage yafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’ihene enye(4). Muri aba uko ari 3 bafashwe barimo na nyiri izi hene ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Aba bagabo batatu bafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Mataba-Sud, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi, ubwo bari bashoreye ihene enye(4) bikekwa ko zari zibwe mu rugo rumwe.

Bafashwe bari kumwe na Munyanziza Faustin, nyiri izo hene, aho na we yahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare rwe muri iki gikorwa cyane ko amakuru y’ibanze agaragaza ko yagize uruhare mukiswe ubujura bw’izo hene. Polisi ikimara kubafata ihene zasubijwe mu rugo aho zari zibwe.

Abafashwe uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, aho Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye kubakurikirana kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri wese muri iki gikorwa kigayitse.

Munyanziza, ariwe nyiri izo hene yari yiyibishije avuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we, akaba yemera ko yari agiye kugurisha izo hene umugore we atabizi agamije kwihimura ku mugore we batari bameranye neza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko gusesagura umutungo w’urugo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi  ko amakimbirane hagati y’abashakanye atagomba kuba impamvu yo kwiyibisha, kwangiza, gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w’umuryango.

Yagize ati“ Kugirana amakimbirane n’uwo mwashakanye cyangwa mubana ntibikwiye kuba impamvu yo gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w’urugo. Iyo hari ikibazo, abashakanye bakwiye kuganira no gushaka uburyo bwo kugikemura mu mahoro, aho kwihimura kuko umuti wo kwirinda amakimbirane ni ukwimakaza umuco w’ibiganiro mu muryango”.

Ihene zari zibwe, nyira zo akekwa ku bigiramo uruhare.

Polisi, isaba abaturage kwirinda gukemura amakimbirane hakoreshejwe ibikorwa bishobora kuvamo ibyaha, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe gukemura ibibazo mu buryo bwubaka.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6037 Posts

Politiki

4283 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1081 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga