• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/09/26
Kamonyi: Minisitiri Antoine Kajangwe, yibukije ko Iterambere rizirana n’Ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge
27/09/26
Gisagara: Umugabo yafashwe akekwaho gutwika uruzitiro rw’urugo n’amatungo by’umuturanyi
27/09/26
Kamonyi-Mugina: Abagabo bakekwaho ubujura bw’ihene barimo na nyirazo wa zigambaniye batawe muri yombi
27/09/26
Kamonyi-Nyamiyaga: Urujijo ku mwana w’imyaka 7 bivugwa ko yishe murumunawe

Kamonyi: Minisitiri Antoine Kajangwe, yibukije ko Iterambere rizirana n’Ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Umwanditsi
September 27, 2026

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe kuri uyu wa 26 Nzeri 2026 yifatanije n’Abanyakamonyi(Abesamihigo) mu gikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri. Yasabye Abanyakamonyi ariko cyane cyane Urubyiruko kwirinda Ibiyobyabwenge n’Inzoga zitujuje Ubuziranenge. Yabasabye gushyira imbaraga ku murimo, abibutsa ko iterambere ry’umuryango rishingiye ku gukora ibiwuteza imbere, ridashingiye ku biyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge. Yasabye abanywa inzoga kunywa gake(“TunyweLess”).

Uretse gusaba Abanyakamonyi by’umwihariko urubyiruko kwirinda Ibiyobyabwenge ndetse no kunywa Inzoga zitujuje ubuziranenge, Minisitiri Antoine Kajangwe yanabasabye kwirinda izindi ngeso mbi zababera inzitizi mu gukora bagamije kwiteza imbere. Yababwiye ko nta terambere ryabaho mu gihe banywa Ibiyobywenge n’inzoga zitujuje Ubuziranenge.

Yabwiye Abakuru bari hejuru y’imyaka 18 ariko kandi n’abato bumviraho, ko mbere wasangaga bajya mu muganda bakawukora, ugasanga babize ibyuya ariko mu kuvayo bamwe aho guhitira mu rugo no muyindi mirimo bagahitira mu kabari ndetse ugasanga birije uwo munsi ariyo bari. Yibukije ko ibyo bidakwiye na busa ku muntu ndetse n’umuryango ushaka gutera imbere. Yasabye n’uwaba anywa kwibuka kunywa gake, gahunda ya” Tunywe Less“.

Ku banywa, yabasabye abibutsa agira ati“ Kunywa ntabwo tubyanze, ariko ni ukunywa mu rugero, Kunywa wujuje imyaka, Kunywa ntutware ikinyabiziga cyangwa se izindi mashine”. Akomeza ati“ Tube Sober”( kutagira ibiyobyabwenge cyangwa inzoga mu mubiri, kutagira muri wowe ibyangiza umubiri)”.

Minisitiri Kajangwe, yibukije kandi ati“ Mu byo dukora byose!, nubwo kwishimisha ari byiza, ababa bakekeye gufata akantu(inzoga), TunyweLess! Nti dufate(nti dusome) ngo turengere ngo twisange ka kazi, ya mirimo tuba dushaka gukora tugiye kuyikora nabi bitatwubakira, bitanaduteza imbere”.

Muri uyu muganda wakorewe mu Murenge wa Runda, Akagari ka Gihara aho bakoze Umuhanda uva ku Kiriziya Gatolika ya Gihara werekeza ku ishuri ryisumbuye rya Marie Adelaide, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe yari kumwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice. Hari kandi bamwe mu badepite, hari Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’inzego zitandukanye zirimo iz’Umutekano.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6039 Posts

Politiki

4285 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1082 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga