Kamonyi-Rukoma: Imvura yahitanye ubuzima bw’Umwana w’imyaka 7
Amakuru intyoza.com Ikesha bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Mubuga, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, aravuga ko ahagana ku I saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa 29 Nzeri 2926, ubwo imvura yari ihitutse bakiriye inkuru mbi y’uko umwana w’imyaka 7 witwa Ishimwe Brayan yaguye mu mugezi wa Nyakagunda uri hagati ya Runda na Rukoma, arapfa.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y’urupfu rw’uyu mwana nk’ubuyobozi bayamenye, ko yaguye mu Mugezi wa Nyakagunda ashaka kwambuka ariko amazi akamurusha imbaraga akamutwara, nyuma akaza kuboneka yapfuye.
Avuga ko, Ishimwe Brayan ari mwene Nsabyamahoro Silas w’imyaka 34 y’amavuko na Mukanoheri Seraphine w’imyaka 26 y’amavuko, ariko uyu mwana akaba yari kwa Nyirakuru witwa Mukaremera Drocella w’imyaka 77 y’amavuko ari nawe basanzwe babana.
Abatanze amakuru, bavugako batazi igihe uyu mwana yagendeye, ko ahubwo bumvise induru batabaza bavugako umugezi witwa Nyakagunda uri hagati ya Runda( Akagari ka Kagina) n’Umurenge wa Rukoma utwaye umuntu. Uyu nyakwigendera yigaga mu ishuri ribanza rya Murehe Protestant mu mwaka wa mbere akaba yari yize mu gitondo.
Bavuga kandi ko mu kugenda yajyanye n’undimwana witwa Irakoze Claude uri mu kigero cy’imyaka 10 y’amavuko, ariko uyu ubwo yashakwaga n’ubuyobozi ntabwo yahise aboneka kuko ngo yagizweho ingaruka.
Amakuru intyoza.com yabonye ni ay’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB rwahageze ndetse ruvugana n’ababyeyi ba Nyakwigendera, aho bavuze ko nta muntu bazi bafitanye ikibazo ku buryo bakeka ko urupfu rw’umwana haba hari uwarugizemo uruhare. Bavuga ahubwo ko umwana wabo yatwawe n’amazi agerageza kwambuka.
Uretse RIB, izindi nzego z’ubuyobozi zageze aha ni; Inzego z’Ibanze kuva ku mudugudu.., DASSO, Polisi. Bene umwana, bemeye kurarana Umurambo w’Umwana wabo, aho byitezwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2026.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.