Kamonyi-Runda: Polisi yafatanye umuntu udupfunyika turenga 873 tw’Urumogi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’abaturage, yafashe umugabo w’imyaka 28 witwa Imanizabayo Landouald ukekwaho kugira uruhare mu Gukwirakwiza, Gucuruza Ibiyobyabwenge aho kuri uyu wa 01 Ukwakira 2026 yafatanywe udupfunyika turenga 873 tw’Urumogi, arutwaye kuri moto.
Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, kugirango ashyikizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha/RIB hakorwe iperereza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho ibyaha, birimo; Gukwirakwiza, Gucuruza Ibiyobyabwenge cyangwa abafite uruhare mu bikorwa ibyo aribyo byose binyuranyije n’Amategeko.
Ati“ Turashishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bakekwaho ibyaha birimo; Gucuruza, Gukwirakwiza, Kunywa, Kwitera Ibiyobyabwenge ndetse n’abagira uruhare urwo ari rwo rwose mu bikorwa binyuranyije n’amategeko. Turaburira kandi abakora ibinyuranyije n’amategeko kubireka kuko ubu twabihagurukiye, nta kwihanganira abishora muri ibi bikorwa bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage”.
CIP Hassan Kamanzi, avuga ko abaturage basabwa kwirinda amahitamo mabi yo kwishora mu byaha. Abibutsa ko abazakomeza kubigiramo uruhare bazakomeza gufatwa no gukurikiranwa hakurikijwe amategeko, kugeza igihe ibi bikorwa bigayitse bizacika burundu.
Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha Polisi n’izindi nzego gufata abakekwaho ibyaha bifitanye isano n’Ibiyobyabwenge, abasaba gukomeza ubwo bufatanye.
Ati“ Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru, kandi turabasaba gukomeza ubwo bufatanye no kudufasha gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo dufatire hamwe ingamba mu guhashya burundu abakora ibinyuranyije n’amategeko”.
Polisi y’u Rwanda, ikomeza gusaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku bantu babicuruza, babitunda cyangwa bagira uruhare mu bindi bikorwa ibyo aribyo byose bifitanye isano na byo.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.