• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/10/26
Kamonyi-Ngamba: Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare rukomeye mu gusigasira ibyagezweho
02/10/26
Kamonyi-Runda: Polisi yafatanye umuntu udupfunyika turenga 873 tw’Urumogi
02/10/26
Kamonyi: Abagize Inama njyanama barishimira ko nta gikuba cyacitse rwagati muri bo mu myaka 5 ishize
02/10/26
Kamonyi-Rukoma: Imvura yahitanye ubuzima bw’Umwana w’imyaka 7

Kamonyi-Ngamba: Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare rukomeye mu gusigasira ibyagezweho

Umwanditsi
October 2, 2026

Mu gutangiza ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa, Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Josee yasabye Abaturage b’Umurenge wa Ngamba by’umwihariko urubyiruko kuba abambere mu gusigasira ibyagezweho birinda cyane cyane Amacakubiri n’Imvugo z’Urwango. Yabasabye kandi kuba Bandebereho muri bagenzi babo, abasaba gukora cyane kuko aribo maboko Igihugu gihanze amaso mu kubaka u Rwanda rw’Icyerekezo.

Visi Meya Uwiringira, Yasabye Urubyiruko kwigira ku Mateka y’Igihugu no kurebera ku rugero rwiza rw’ababohoye u Rwanda bagakura Abanyarwanda mu icuraburindi, bityo u Rwanda rwifuzwa mu cyerekezo 2050 bakazaruhagararamo bemye kandi bari mu murongo mwiza uhamye, aho Ubumwe n’Ubudaheranwa bizaba byarubakitse 100%.

Yagize kandi ati“ Abaturage nibo Igihugu gihanze amaso, nitwe tuzasigasira ibyagezweho kandi tukimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, buri wese yaba Umubyeyi, yaba Umwana, yaba Urubyiruko, yaba umufatanyabikorwa, tukumva ko inshingano zacu za buri munsi ari izo gusigasira u Rwanda rwacu kugira ngo tube mu mujishi wo gukomeza koko kubakira ku Bumwe n’Ubudaheranwa kuko ari byo bizatugeza ku Iterambere”.

Visi Meya Uwiringira, yibukije buri wese ko mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaherwanwa hakiri ibisigisigi, asaba buri wese kwirinda kugira Ingengabitekerezo ya Jenoside, Kwirinda Urwango no kurukwirakwiza, kwirinda imyitwarire idahwitse, buri wese agaharanira kubaka no gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere abaturage.

Oscar Ayimanigira, Umwe mu rubyiruko rw’Umurenge wa Ngamba ashima imiyoborere myiza y’Igihugu ndetse n’ihame rya gahunda yo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Banyarwanda by’umwihariko mu bakiri bato, Urubyiruko.

Asaba ndetse agashishikariza urubyiruko by’umwihariko uwaba afite umubyeyi ukirangwaho n’imyumvire y’Amacakubiri n’inzangano izo arizo zose bitewe n’icyo zishingiyeho cyose kubanza kwiga, akumva akamenya gutandukanya Ikibi n’Icyiza.

Ati“ Ibyo umubyeyi amubwira, birashoboka ko yaba ariyo mateka yabayemo, ariko aho amubona uyu munsi ntabwo ntekereza ko yifuza ko nawe ariko azamera. Niba umubyeyi hari uruhare yagize muri Jenoside, niba hari n’ibyo yafatanije na bagenzi be nk’abaturanyi n’abandi, urabibona ko ntacyo Amateka mabi yatugejejeho. Ukwiriye kwiga ukababazwa n’ibyabaye, ugashyira imbaraga mu kurwanya ikibi ari nako aharanira gukora ibyaguteza imbere ndetse bigateza imbere umuryango n’Igihugu”.

Uwingabire Herena, aracyari muto ariko mu mukino wakinwe aho yari mu mwanya w’ababyeyi, yasabye Ababyeyi by’umwihariko Abagore kwibuka ko Imiyoborere myiza y’Igihugu yahaye Abagore Ijambo, ko rero uyu munsi iryo jambo bahawe bakwiye kuryifashisha mu kwigisha abana babyara Umuco, Gukunda Igihugu, Kubana neza cyane ko ababyeyi b’aba Mama aribo babana kenshi n’Abana.

Yabibukije ko umwana Urezwe neza agakura neza agira imico myiza ndetse agakura aharanira ikiri icyiza, akagira uruhare mu iterembere ryaba irye ndetse n’irya bagenzi be, Umuryango n’Igihugu. Yasabye Abanyengamba gukomeza Ubumwe n’Ubudaheranwa bitabira gahunda zose za Leta, gusigasira Indangagaciro zirimo; Ubupfura, Ubudaheranwa, Kubana neza, Kwirinda Ubwomanzi, Gukunda Umurimo no kuwunoza, ariko by’umwihariko ku bagore bagaharanira kuba Umugore mwiza ubereye Igihugu, ubereye u Rwanda.

Jean Marie Vianney Makombe, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubujyanama no kwiyubaka ku bahuye n’Ibikomere akaba inararibonye mu buyobozi kuko yabaye mu nzego zitandukanye z’Ubuyobozi bw’Igihugu, yatanze ikiganiro ku Bumwe n’Ubudaheranwa yibutsa Abanyengamba guharanira ibyubaka aho guhitamo ibisenya. Yibukije ko Ubumwe n’Ubudaheranwa atari Umurage gusa ukwiye kuba mu mateka avugwa gusa, ko ahubwo bikwiye kuba imibereho buri wese abamo umunsi ku munsi.

Yibukije ko Abanyarwanda, bafite Ubumwe bizerana hagati yabo, bagirana ibiganiro byiza hagati yabo byubaka, bashyira hamwe ibisubizo, bagaharanira gufatanya bagamije kwikura mu bibazo bityo bikabafasha gutera imbere, bakubahana ndetse bagakemura amakimbirane bagirana mu mahoro.

Makombe, yagize kandi ati“ Ubumwe si ijambo ryiza gusa, ahubwo Ubumwe ni uburyo bwo kubaho, kugira Ubupfura n’Ubumuntu”. Yakomeje asaba buri wese guharanira gukora icyiza, kugira uruhare rufatika mu kwanga no kurwanya ikibi aho cyava hose n’uwagikora wese.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE) mu mwaka ushize wa 2025 ku gipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda, byagaragaye ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda kiri kuri 95,3% kivuye kuri 82,3% cyariho mu mwaka wa 2010.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE), Ivuga ko mu Rwanda ukwezi k’Ukwakira(10) kwahariwe gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa, aho kuzakorwamo Ubukangurambaga mu nteko z’Abaturage ku ngamba zo kurwanya imbogamizi zikigaragara ku Bumwe n’Ubudaheranwa. Yatangaje kandi ko Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira, iti“ Ubumwe n’Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu”. Buri munyarwanda yibutswa kuzirikana ko ibyagezweho byose byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo“Kuba umwe”.

Abaturage bararemewe bagabirwa Inka.
Agaseke k’Amahoro, gahunda yazanywe na Mukasarasi Goderiva wa SEVOTA, uzwi ku izina rya Mama Mukuru. Ni inkuru tuzagarukaho ukwayo tureba uruhare rw’Agaseke k’Amahoro mu Bumwe n’Ubudaheranwa.

 

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6044 Posts

Politiki

4290 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1082 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga