• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/10/26
Kamonyi: Umusaza w’imyaka 78 n’Umusore w’imyaka 22 y’amavuko bishwe mu ijoro rimwe
03/10/26
Kamonyi-Ngamba: Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare rukomeye mu gusigasira ibyagezweho
03/10/26
Kamonyi-Runda: Polisi yafatanye umuntu udupfunyika turenga 873 tw’Urumogi
03/10/26
Kamonyi: Abagize Inama njyanama barishimira ko nta gikuba cyacitse rwagati muri bo mu myaka 5 ishize

Kamonyi: Umusaza w’imyaka 78 n’Umusore w’imyaka 22 y’amavuko bishwe mu ijoro rimwe

Umwanditsi
October 3, 2026

Ni mu mirenge itandukanye, aho mu Murenge wa Kayenzi mu ijoro rya tariki 1 Ukwakira 2026 ahagana ku I saa mbiri z’ijoro umusore witwa Tuyizere Boniface w’imyaka 22 yakubiswe ishoka mu mutwe na nyiri urugo witabaraga, aho yari yatewe n’itsinda ry’abarimo uyu nyakwigendera. Ni muri iryo joro kandi, aho mu Murenge wa Rugalika ahagana ku I saa saba z’ijoro, abantu bitwaje ibyuma bateye mu rugo rw’umusaza Birushyabagabo Jouvenal w’imyaka 78, baramwica.

Kuri Tuyizere Boniface w’imyaka 22 y’amavuko, amakuru abaturage bahaye intyoza.com ni uko uyu nyakwigendera ari kumwe na bagenzi be bari bayobowe n’uwitwa Manishimwe Emmanuel bakunda kwita Mani, bateye mu rugo rwa Ntawuvuguruzimana Jacques w’imyaka 32 utuye mu Mudugudu wa Buhurura, Akagari ka Bugarama, Umurenge wa Kayenzi, bageze mu rugo batangira gutemagura ibyo basanze byose.

Ntawuvuguruzimana Jacques wari utewe, mu kwitabara yasohokanye ishoka baje bamusatira bashaka kumutema n’imihoro bari bitwaje ahita yitabara, ayikubita mu mutwe umwe mu bagize iki gitero ariwe Tuyizere Boniface, ahita apfa. Amakuru kandi avuga ko iri tsinda ry’aba basore ari iry’abazwi ku izina ry’Ibihazi babarizwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, aho bakunze kurangwa n’urugomo.

Nyuma y’amasaha macyeya, mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ahagana ku I saa saba z’ijoro, abantu batahise bamenyekana bateye mu rugo rwa Birushyabagabo Jouvenal w’imyaka 78, ubwo yasohokaga kureba ibyo yumvaga hanze, agikingura bahise bamutera ibyuma 2 mu gatuza ahita apfa.

Umugore wa nyakwigendera witwa Mujawimana Donathila w’imyaka 74 y’amavuko, yabyutse akurikiye umugabo we asanga bamaze kumwica aryamye mu mbuga y’urugo, ari nawe wahise utabaza abaturage n’ubuyobozi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko aya makuru ari ukuri. Avuga ko uyu Tuyizere Boniface(Nyakwigendera) w’ i Kayenzi, yapfuye ubwo yakubitwaga Ishoka na Ntawuvuguruzimana Jacques witabaraga atewe iwe mu rugo n’itsinda ry’aba barimo uwo yakubise Ishoka agapfa.

Avuga kandi ko uyu musaza w’imyaka 78 y’amavuko wa Rugalika, nawe yapfuye yishwe n’abantu bamuteye iwe mu rugo, mu gusohoka mu nzu bahita bamutera ibyuma, baramwica. Bamwe mu bakekwa ho kugira uruhare, bamaze gutabwa muri yombi, abandi baracyashakishwa.

CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi y’u Rwanda itazigera na rimwe yihanganira abakora ibyaha, ko ubikora wese ndetse n’ubitekereza akwiye kubireka hakiri kare kuko nafatwa azashyikirizwa amategeko. Avuga kandi ko iperereza no gushakisha abakekwa batarafatwa rikomeje kugira ngo bashyikirizwe Ubugenzacyaha/RIB.

Asaba buri wese kwirinda Urugomo ndetse n’ibikorwa byose bigize icyaha kuko uzabifatirwamo wese azabiryozwa n’amategeko. Yibutsa abaturage ko mu mikoranire myiza isanzwe ibaranga mu bufatanye na Polisi, bakwiye gushyira imbaraga mu gutanga amakuru y’aho bakeka hakorerwa ibyaha ndetse n’abo bakeka ho kubikora, bityo Polisi ikabafata bagashyikirizwa Ubutabera.

Mu gihe twandikaga iyi nkuru, tubonye amakuru atubwira ko I Kayenzi hari Umukecuru w’imyaka 90 wishwe. Iby’uru rupfu rwe, bamwe mu bakekwa kurugiramo uruhare bamaze gutabwa muri yombi.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6045 Posts

Politiki

4291 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1082 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga