Iyo ufite ibimenyetso biradufasha hagahanwa ugomba guhanwa n’urengana akarenganurwa-Mutuyimana Marie Chantal/RIB
Mu bukangurambaga buri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2026 baganiriye n’Abaturage b’Umurenge wa Rukoma ku nsanganyamatsiko igira iti“ Wiceceka! Rwanya Icyaha cyo Gusambanya Abana”. Umukozi w’uru rwego, Mutuyimana Marie Chtantal, ukorera mu ishami rya Isange One Stop Centre mu bitaro bya Kacyiru asaba abagana Isange kwitwararika ku bimenyetso mu gihe habaye ihohoterwa kuko aribyo byifashishwa mu rukiko bigatuma uwakoze icyaha agihanirwa n’urengana akarenganurwa.
Mutuyimana Marie Chantal, aganira n’Abanyarukoma yababwiye ko umuntu wahohotewe aba atameze neza, ko ndetse aba yahungabanye, aba yakomeretse ku mubiri ndetse no mu bijyanye n’imitekerereze, ariko ko icyo aba asabwa ari ukudaceceka, ahubwo akihutira kugera kwa muganga muri Isange kugira ngo ahabwe ubufasha.

Avuga ko mu byo Isange isaba uwahuye n’ihohoterwa ari ukugera kwa muganga mbere y’Amasaha 72(iminsi 3), ariko kandi akahagera nta cyahindutse na kimwe mu gihe yahohoterwaga kugira ngo byorohereze Ubugenzacyaha kubona ibimenyetso ari nabyo byifashishwa cyangwa bishingirwaho mu rukiko kugira ngo ahabwe Ubutabera.
Agira ati“ Icyo tubifuzaho nka Isange One Stop Centre cyangwa se Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB, ni uko umuntu wahohotewe tumusaba kugera kuri Isange hatarashira amasaha 72(iminsi 3), akatugeraho atarahindura imyenda, ataranakaraba”.
Avuga ku mpamvu yo gusaba uwahohotewe kugera muri Isange mbere y’amasaha 72, akahagera acyambaye uko yari yambaye ahohoterwa ndetse ataranakaraba, yagize ati“ Ibyo tubisaba kuko uwakoze icyaha aba yagusizeho ibimenyetso twebwe tukazabyifashisha mu kumenya neza nimba ariwe”.
Mutuyimana, akomeza avuga ko haba ubwo muri Isange bahura n’ikibazo, umubyeyi akaza avuga ko umwana we yahohotewe, ariko akamuzana hashize nk’ukwezi cyangwa se ari kuvuga ngo byabaye mu myaka yashize.
Aha yagize ati“ Muri Isange turamwakira, ntabwo tuvuga ngo turamureka. Arakirwa agasuzumwa, akavurwa kandi akarindwa nk’abandi bose ariko hari amakuru duhita tubura kandi y’ingenzi. Hari ibimenyetso by’ingenzi tuba tutari bumuboneho nkuko twari kubibona mu gihe yari kuba yaraje muri ya masaha 72 agihohoterwa”.
Avuga ko iyo ugeze muri Isange ya masaha 72 atarashira, uhabwa imiti ikurinda gutwara inda idateganijwe, ikurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA kuko imiti uhabwa ibigukingira, ari nayo mpamvu usabwa kuzira igihe muri Isange kugira ngo ukingirwe ibyo byose ariko kandi n’ibimenyetso bifatwe bikikuriho bityo n’uwakoze icyaha amenyekane, hahanwe ugomba guhanwa.
Isange One Stop Centre yagiyeho mu mwaka wa 2009 nk’Igisubizo kigamije gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana ndetse n’icuruzwa ry’abantu. Serivise za Isange zitangirwa ubuntu, nta kiguzi na kimwe kandi zitangwa amasaha yose 24/24, iminsi 7/7. Yaba Abagabo, Abagore, Abana b’abahungu n’Abakobwa, Abafite Ubumuga, Abanyamahanga n’abandi nta mupaka muri Isange.




Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.