Kamonyi-Gusambanya Abana: RIB yasabye Abanyeshuri 1500 n’abarezi 69 kuba maso no kudaceceka imbere y’ikibi
Urwego rw’Igihugu Rw’ubugenzacyaha/RIB, rwasoje Ubukangurambaga ku nsanganyamatsiko ya“ Wiceceka! Rwanya icyaha cyo Gusambanya Abana”. Haganirijwe Abanyeshuri bo mu Murenge wa Rugalika ku Kigo cy’Amashuri cya; GS Masaka ifite Abanyeshuri 650 na Kigese TSS y’Abanyehsuri 850, hamwe n’Abarezi 69 b’ibigo byombi. Basabwe Kudaceceka mu gihe bumvise cyangwa Babonye umwana ukorerwa Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina cyangwa Usambanywa. Basabwe kudahishira uwo ariwe wese bakumva cyangwa se bakeka ko afite umugambi w’ikibi nk’icyo.
Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB, Mutabazi Mutabeshya Yves Augustin yatangiye aganira n’Abanyeshuri n’Abarezi babo, ababwira ko Icyaha cyo Gusambanya Umwana kiri mu byaha bidasaza, kandi ko ibihano byacyo biremereye cyane kuko biva ku myaka 20 y’igifungo kugera kuri Burundu.
Yababwiye kandi ko itegeko ry’u Rwanda rivuga ko Umwana ari umuntu wese w’Igitsina Gabo cyangwa se Gore utagejeje ku myaka 18 y’Amavuko, ko kandi Umwana, atareberwa ku Gihagararo cye, uko yambaye, Indeshyo cyangwa se ibiro afite.
Yababwiye kandi ati“ Gusambanya uwana ni igikorwa cyose gikozwe cy’Imibonano mpuzabitsina igakorerwa ku mwana utarageza ku myaka y’Ubukure. Gusambanya umwana kandi si uguhuza ibitsina gusa kuko byaba ku mukorakora ku mubiri, ku mabere, ku kibuno n’ahandi, byose n’ibikorwa bigize icyaha uhanirwa igihe Urukiko rubiguhamije”. Yakomeje avuga ko imibare igaragaza ko Abana b’Abakobwa aribo bibasirwa ku kigero cya 97%, mu gihe Abahungu bari ku kigero cya 3%.
Yavuze kuri zimwe mu ngaruka ku mwana wasambanijwe, avuga ko kumusambanya bimwicira ahazaza he heza, Guterwa inda, Gusubira inyuma mu masomo, Guta Ishuri, Kwanduzwa indwara zitandukanye harimo n’izidakira nka SIDA. Hari Ukumwangiza mu mitekerereze nko kuba yahura n’Ihungabana, Guhora yigunze, ubwoba, kwitakariza icyizere, Kwangwa ndetse no Gutotezwa mu muryango n’ibindi.
Mutabazi Mutabeshya Yves Augustin, yasabye abanyeshuri Kudaceceka mu gihe babona hari ufite gushaka kubasambanya kabone nubwo yaba ari Mwarimu cyangwa n’undi uwo ariwe wese. Yabasabye kurangwa n’ubushishozi kuko akenshi abakora icyaha nk’icyo bagira amayeri menshi, aho ugasanga biyoberanya, bakwiyegereza bashaka ku kugira inshuti, bavuga utugambo twiza, Bakubeshyeshya amanota, Impano zitandukanye zirimo n’Amafaranga n’ibindi nyamara bagambiriye kugera ku mugambi wabo mubi wo Gusambanya Umwana bityo bakaba bamwiciye ahazaza he heza.
Aba banyeshuri ndetse n’Abarezi babo, basabwe kujyana ubutumwa bahawe ku bo bahura nabo bose, bababwira ko kizira kikaziririzwa Guhishira no kugerageza kunga Uwasambanije umwana kuko yaba uwunze, yaba uwahishiriye bose bahanwa n’itegeko nk’abafatanyacyaha. Ati“ Itegeko nti ryemera Ubwiyunge kuri iki Cyaha”.
Mutuyimana Marie Chantal, Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB, akorera mu ishami rya Isange One Stop Centre mu bitaro bya Kacyiru. Yabwiye aba banyeshuri ko Umwana wasambanijwe aba atameze neza, ko aba yahungabanye, ko hari n’abata ubwenge, ko kandi aba yakomeretse ku mubiri ndetse no mu bijyanye n’imitekerereze. Gusa ngo muri Isange ni kwa muganga, igisabwa ni ukudaceceka, ahubwo uwasambanijwe akagezwa kwa muganga muri Isange hakiri kare kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse bugamije kumurinda no kumukingira.
Yabwiye Abanyeshuri ndetse n’Abarezi ko Isange isaba abayigana by’umwihariko ku wasambanijwe kwitwararika ku bimenyetso kuko ngo aribyo byifashishwa mu rukiko bigatuma Uwasambanije Umwana ahamwa n’Icyaha ndetse akagihanirwa, bityo n’Uwahohotewe agasambanywa agahabwa ubutabera.
Chantal, avuga ko Isange isaba uwasambanijwe kugera muri Isange mbere y’Amasaha 72(iminsi 3), ndetse akahagera nta cyahindutse na kimwe mu gihe yahohoterwaga, yaba imyenda yari yambaye asambanywa ndetse ataranakaraba kugira ngo byorohereze Ubugenzacyaha/RIB kubona ibimenyetso kuko aribyo ngenderwaho mu rukiko. Gusaba uwasambanijwe kuhagera mbere y’amasaha 72 ari mu myenda yari yambaye kandi atakarabye ngo ni uko uwakoze icyaha aba yamusizeho ibimenyetso, bityo kubifata bikanarinda ko hari undi wabyitirirwa.
Akomeza avuga ko mbere y’ariya masaha 72, iyo ugeze muri Isange uhabwa imiti ikurinda gutwara inda idateganijwe, ikurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA kuko aribwo ubwo bwirinzi buba bugishoboka, ari nayo mpamvu hasabwa kugera muri Isange mbere y’ariya masaha 72(iminsi3) n’ibimenyetso bikibasha kubonwa.
Ubu bukangurambaga ku nsanganyamatsiko igira iti“ Wiceceka! Rwanya Icyaha cyo Gusambanya Abana”, bwasize abana bagifite amatsiko menshi n’ibibazo byinshi, bigaragaza ko mu mashuri ariho ho kwerekeza Ubukangurambaga nk’ubu, cyane ko mu bibasirwa ari abana bari munsi y’imyaka 18 usanga abenshi bakiri mu mashuri.
Isange One Stop Centre yagiyeho mu mwaka wa 2009 nk’Igisubizo kigamije gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana ndetse n’icuruzwa ry’abantu. Serivise za Isange zitangirwa ubuntu, nta kiguzi na kimwe kandi zitangwa amasaha yose 24/24, iminsi 7/7. Yaba Abagabo, Abagore, Abana b’abahungu n’Abakobwa, Abafite Ubumuga, Abanyamahanga n’abandi nta mupaka muri Isange.
Tugire tuti“ Wiceceka! Rwanya Icyaha cyo Gusambanya Abana”.






Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.