Polisi y’u Rwanda irahiga bukware mudasobwa zibwe n’abagize uruhare mu ibura ryazo
Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa 616 zari zaraburiye ku mashuri yo hirya no hino mu gihugu ariko iperereza kuri izo mudasobwa rikaba rikomeje.
Iperereza ririmo gukorwa rigamije kugaruza mudasobwa 2700 zatanzwe na Leta y’u Rwanda muri gahunda yiswe “mudasobwa imwe kuri buri mwana”; izi mudasobwa zikaba zaraburiwe irengero mu mashuri ku buryo zimwe muri zo zibwe.
Iri perereza kandi rinagamije guta muri yombi abari bashinzwe izi mudasobwa nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa.
Yagize ati:” kugeza ubu, iperereza rirerekana ko mudasobwa 613 zaburiye mu mujyi wa Kigali, muri zo hakaba hamaze kugaruzwa 238 naho abantu batanu bakekwaho kugira uruhare mu kubura kwazo bamaze gufatwa”.
Yakomeje avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru ho habuze mudasobwa 371, Polisi igaruza 41, abantu 81 barimo gukorwaho iperereza. Mu Ntara y’i Burengerazuba habuze mudasobwa 157 hamaze kuboneka 44, abantu 8 barimo gukurikiranwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko no mu zindi Ntara nk’iy’u Burasirazuba naho mudasobwa 1049 zabuze, ariko Polisi y’u Rwanda ikaba imaze kugaruza 293, abantu 41 bakekwaho ubujura bwazo barafashwe; mugihe mu Ntara y’Amajyepfo habuze mudasobwa 548 mu mashuri 53 yo muri iyi Ntara.
ACP Twahirwa yagize ati:” n’ubwo igikorwa cyo kugaruza mudasobwa zabuze kirimo gukorwa, byumvikane neza ko zose zitibwe; zimwe zabuze kubera uburangare bw’abazishinzwe ku mashuri kuko batakurikiranaga neza imikoreshereze yazo, ku buryo abazigenewe batandikwaga mu bitabo byabugenewe ko bazihawe”.
Yakomeje avuga ko aho byagaragaye ko izi mudasobwa zibwe, Polisi yafashe abakekwaho ubu bujura ndetse n’iperereza rikaba rikomeje.
Yagize ati:” hari ubwo umunyeshuri yatahanaga mudasobwa iwabo mu rugo hanyuma ntayigarure ku ishuri kubera ko n’ubuyobozi bw’ishuri butabikurikiranaga. Iyi ni intangiriro, turizera ko ku musozo w’iki gikorwa turimo tuzaba tumaze kugaruza umubare munini”.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com