• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/01/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
05/01/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
05/01/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
05/01/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Urugiye kera ruhinyuza Intwari, Perezida Mugabe yarekuye ubutegetsi

Umwanditsi
November 21, 2017

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe cyera kabaye yafashe icyemezo cyo kurekura intebe y’ubuyobozi. Nyuma y’aho igisirikare kimusabye kurekura ubutegetsi ariko kigatangaza ko atari kudeta cyakoze, nyuma kandi yo kubisabwa n’ishyaka rye, kuri uyu wa kabiri tariki 21 Ugushyingo 2017 yafashe icyemezo cyo kurekura ubutegetsi.

Umukambwe Robert Mugabe, umaze imyaka 37 ari ku butegetsi mu gihugu cya zimbabwe dore ko yabaye Minisitiri w’intebe w’iki gihugu mu 1980 aho yari ku isonga ry’abahirimbaniye ubwigenge bwiki gihugu akanakibera perezida rukumbi kuva kigenze. Kubera igitutu cy’igisirikare n’ishyaka rye yavuye ku izima aregura.

Imbaga y’abanyazimbabwe, nyuma yo kumva inkuru yo kurekura ubutegetsi k’uyu mukambwe Robert Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko, bisutse mu mihanda bishimira ko arekuye ubutegetsi dore ko yari amaze icyumweru kirenga ahatirwa n’igisirikare kurekura ubutegetsi ku neza, byageze n’aho ishyaka rya ZANU PF yari akuriye rimukuraho amaboko rikamwirukana ku buyobozi bwaryo rikanamusaba kurekura ubutegetsi.

Nyuma yo kurekura ubutegetsi kwa Perezida Robert Mugabe, watangaje ko yaburekuye ku bushake bwe, umukuru w’inteko ishinga amategeko yatangaje ko hagiye gukurikiraho igikorwa cyo gushaka usimbura Perezida Mugabe. Birahwihwiswa ko Mnangagwa wahoze yungirije Perezida Mugabe ariwe ushobora kumusimbura mu gihe cya manda cyari gisigaye.

Mu gihe isi yose yibaza kuhazaza ha zimbabwe nk’igihugu gifite ubukungu bujegajega nyamara ari kimwe mu bihugu muri Afurika gifite umutungo mu butaka bwacyo n’ahandi cyabyaza umusaruro kigakomera, amakuru ikinyamakuru intyoza.com gifite n’uko igisirikare gikomeza guhamya ko kitazajenjekera abo kita ko bihishe inyuma y’ugusaza kwa Robert Mugabe bagashaka kwangiza igihugu biba, bangiza umutungo wakazamuye iki gihugu. Igisirikare gitangaza ko ngo kigomba kubahiga bukware bagasyikirizwa ubutabera.

 

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga