• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/06/26
Kamonyi-Mugina: Umuyobozi wa GS st Esidore aravugwaho gukubita umwarimu akamukomeretsa
26/06/26
Kamonyi-Ruyenzi Sporting Club: OLYMPIC FC yisubije Igikombe cyo Kwibuka Abasiporutifu
26/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
26/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Kacyiru: Abapolisikazi bibukijwe ko bashoboye

Umwanditsi
December 12, 2018

Abapolisi 102 bayobora abandi mu duce twose tw’igihugu bagiranye inama igamije kwimakaza ihame ry’uburinganire mu kazi k’igipolisi, aho abapolisikazi basabwe kurushaho kwiyubakamo icyizere kuko bashoboye.

Ni inama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 11 Ukuboza 2018 ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, abayitabiriye bakaba basabwe kubaka icyizere n’ubushobozi bw’umupolisikazi kugira ngo umubare w’abahabwa inshingano zikomeye urusheho kwiyongera kandi bazuzuze uko bikwiye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye yasobanuye ko iyi nama ari kimwe mu byitezweho guhindura imyumvire n’imikorere ya bamwe bagitekereza ko hari ibyo badashoboye, bakabiharira abandi.

Yagize ati “Ntawe udafite ubushozi n’ubwo yenda bwaba burutana. Icyibanze ni ukwiyumvamo ko ushoboye, ubundi ukigirira icyizere kandi ugahabwa umwanya wo kugaragaza ibyo ushoboye.”

Yabibukije ko muri iki gihe ubufatanye aribwo bw’ingenzi mu kugera ku cyo abantu biyemeje, abasaba guhuza imbaraga zigamije kunoza inshingano kandi buri wese abigizemo uruhare.

Ati “Ibi si abapolisi bireba gusa, ni ibya buri wese kuko ubufatanye burakenewe mu nzego zose kugira ngo tugire icyo tugeraho kandi buri wese aterwe ishema n’uruhare yabigizemo.”

DIGP Namuhoranye yakebuye abantu badahindura imyumvire bagahora bumva ko umugore n’umugabo badakora akazi kangana, agira inama abameze batyo guhinduka kuko aribyo bizatuma abanyarwanda bagera kubyo bifuza.

Jean Bosco RUDASINGWA ushinzwe imishinga n’ibikorwa mu muryango uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore (RWAMREC) yavuze ko ihame ry’uburinganire ari ikintu kiraje ishinga Isi yose bitewe n’umumaro byagiriye abiyemeje kubigeraho.

Ati“Abantu bari mu byiciro bitandukanye, abatabikozwa, ababyumva gake, abashaka kubyumva, abari mu nzira n’abiyemeje kubigeraho. Buri wese akwiye kubahiriza ihame ry’uburinganire, buri wese agahabwa umwanya akerekana ko ashoboye kuko niduhuza ubushobozi nibwo tuzarushaho kugera heza.”

Muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro irimo kubaka icyizere n’ubushobozi by’umupolisikazi kugira ngo arusheho kubera abandi urugera no kubatinyura ko bashoboye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Ntaganda Elvisi says:
    December 13, 2018 at 9:11 am

    Nibyo rwose, Abapolisikazi bimaze kugaragara ko bashoboye akazi.Mu mutekano buri munyarwanda agomba gutanga umusanzu we na bashiki bacu ntibagomba gusigara inyuma. Nibyiza kandi ko umuntu yashimira Politiki y’u Rwanda iteza imbere ihame ry’uburinganire.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5987 Posts

Politiki

4234 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1058 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

159 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga